Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame aratanga impeta y’igihango ku bantu icyenda

Ku nshuro ya mbere, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, azatanga Impeta y’Ishimwe yiswe “Igihango”, Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti. Ubundi hari hasanzwe hatangwa imidari y’ishimwe.
Nk’uko tubikesha itangazo ryavuye muri serivisi ishinzwe ubuvugizi bwa Guverinoma, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azaha “Igihango”, Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti, abantu icyenda kubera ibikorwa by’ikirenga bakoreye igihugu.

Avuga kuri uyu muhango, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu, yagize ati: “Igihango ni Impeta y’Ishimwe ihabwa abantu, itsinda ry’abantu cyangwa imiryango yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gutsura ubucuti hagati y’igihugu cyacu cy’u Rwanda n’amahanga, cyangwa se ibikorwa byabo bikaba byarahesheje ishema u Rwanda mu ruhando rw’amahanga”.

Umuhango wo gutanga iyi mpeta ugengwa n’Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena imiterere, imitangire n’imenyekanisha ry’Impeta z’Ishimwe.

Uretse “Igihango”, izindi mpeta z’ishimwe ni iy’icyubahiro yitwa “Agaciro”, iy’umurimo yitwa “Indashyikirwa”; iy’umuco yitwa “Indangamirwa” hamwe n’iy’ubwitange yitwa “Indengabaganizi“.

Ibi biteganywa mu itegeko No 13 bis/2009 ryo ku wa 16/6/2009 rigena Inshingano, Imiterere n’Imikorere by’Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, umutwe wa kane.

Ingingo ya 51 y’iri tegeko ivuga ko Impeta y’ishimwe ari ikimenyetso gitangwa n’ubuyobozi bw’Igihugu, igenerwa ingabo z’Igihugu, abapolisi n’abandi bagize uruhare mu bikorwa by’ingirakamaro kandi bihebuje bijyanye no kurengera umutekano w’Igihugu n’uw’abanyarwanda.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities