Panorama
Ku cyumweru tariki ya 4 Mutarama 2026, Perezida Paul Kagame na Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu wa Nigeria, bagiranye ibiganiro mu muhezo, baganira ku hazaza ha Africa.
Amakuru yatangajwe n’Umuvugizi wa Perezida wa Nigeria, Bayo Onanuga, avuga ko ku Cyumweru, Perezida Tinubu yavuye i Lagos yerekeza i Burayi muri gahunda yo gukomeza ibiruhuko bisoza umwaka, akaba anafite urugendo rugana i Abu Dhabi, muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, His Highness Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, yatumiye Tinubu mu nama yitwa “Abu Dhabi Sustainability Week (ADSW 2026)” izaba muri uku kwezi kwa Mutarama.
Perezida Tinubu abinyujije ku rubuga rwe rwa X yahoze ari Twitter agira ati“Nasangiye na Perezida Paul Kagame, tuganira uko ibibazo by’Isi byifashe muri kino gihe, n’uko Africa yatera imbere bijyanye n’impinduka zirimo kuba ku Isi.”
Kugeza ubu ntacyo u Rwanda ruratangaza kuri ibyo biganiro, gusa urubuga thisdaylive.com ruvuga ko byabereye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.
Muri Nigeria byifashe bite?
Ku wa Gatandatu abantu bitwaje intwaro bateye icyaro cyo muri Leta ya Niger, muri Nigeria, bica abantu 30 banasahura amaduka.
BBC dukesha aya makuru, ivuga ko abo bantu bateye agace kitwa Kasuwan-Daji, batwika isoko ryaho, basahura amaduka kandi bashimuta abantu kugeza ubu hataramenyekana umubare.
Ikomeza ivuga ko abagabye igitero bari kuri moto bitwaje intwaro, bagose abaturage, nyuma batangira kubica.
Ibitero byica abantu no gushimuta abandi bimaze igihe muri Nigeria aho iki gihugu cyugarijwe n’amabandi by’umwihari muri Leta zo mu Burengerazuba no Hagatu muri icyo gihugu.
Perezida Bola Tinubu atangaza ko yasabye Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo, n’abandi bayobozi mu nzego z’umutekano, guhiga ibyo byihebe byagabye ibitero mu gace ka Kasuwan Daji, kandi ababikoze bakagezwa imbere y’ubutabera.












































































































































































