Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame ntiyava kuri Arsenal n’ubwo irimo gukina itsindwa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabajijwe impamvu akomeza gufana ikipe nka Arsenal ihora itsindwa, avuga ko mu gihe inshuti igize ibyago kandi bitakugira ingaruka udakwiye kuyita ahubwo uyiba hafi.

Ni mu kiganiro yagiranye na RBA, kuri Cyumweru tariki ya 05 Nzeri 2021, aho yavuze byimbitse ku rukundo akunda ikipe ya Arsenal, akaba yagaragaje ko mu gihe iyo kipe iributsindwe abanza kubibona mu ntangiro z’umukino, ariko agakomeza agakurikira umukino kugeza urangiye.

Yabanje kugaragaza amateka ye mu gufana iyo kipe, ati “Arsenal njya kuyifana nk’ikipe nkunda hashize igihe kinini, ndumva hashize imyaka igera kuri mirongo itatu cyangwa irenze. No mu mateka yayo mujye muyareba mbere yakinaga neza igatsinda. Hari ubutumwa nigenze kwandika muri 2011 mvuga nti ‘ariko hagomba kugira igihinduka”.

Ubwo iherutse gutsindwa umukino wa mbere wa Shampiyona n’ikipe ya Brantford, ifatwa nk’aho iciriritse ndetse ivuye mu cyiciro cya Kabiri, Perezida Kagame ntabwo yabyihanganiye aho yandikiye ubuyobozi bw’ikipe abumenyesha ko hakwiye kugira igihinduka mu myitwarire ya Arsenal, ndetse abafana hirya no hino ku isi b’iyo kipe bagaragaza ko bashyigikiye igitekerezo cye.

Muri icyo kiganiro yagiriye kuri RBA, Perezida Kagame yavuze ko Arsenal yabanje kujya ikina ihatana ishaka igikombe kandi ikabigeraho ikagitwara, bigeza ubwo itangira kuba iya kabiri ikumva ko bihagije, igeze aho itangira guhatanira kuza muri enye za mbere, ndetse biranga kugeza ubwo itangiye guhatanira kuza mu icumi, ariko avuga ko atazigera ayihunga.

Ngo iyo myitwarire mibi ntabwo yamuciye intege, aho yavuze ko akantu kose kabaye mu kintu ukunda utakagombye kukinubira, ahubwo ko hagomba kubaho ukwihangana.

Ati “Iyo ukunda ikintu ntabwo akantu gato kaba ngo ucike intege, umuntu wese afite uburenganzira bwo gufata icyemezo akavuga ati, ibi nafanaga ndabiretse ndashaka iriya, ni uburenganzira bwe. Njye ariko ntabwo ari ko meze, ndahendahenda, ndihangana nkajya n’inama aho bibaye ngombwa, ariko ntabwo napfa kureka ikintu nakundaga kubera ko yatsinzwe, ni ikibazo ariko bakwiye gushakira umuti”.

Yavuze ko ikindi cyamuteye kutava kuri Arsenal harimo n’umubano ifitanye n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, avuga ko umuntu adakwiye guhora ahindura ikintu ngo n’uko habaye ikibazo, ngo icya ngombwa ni ukugishakira umuti.

Abajijwe niba abyemera mu gihe iyo kipe afana yatsinzwe, Perezida Kagame yagize ati “Ni byo ndabyemera nyine, biba binagaragara. Mu minota ya mbere ndabibona ko bagiye gustindwa, kuko ubona ukuntu bakina ukamenya uti aba bantu bari butsindwe, akenshi umukino ndawurangiza, njye ntabwo nabihunga kuko ntacyo bintwaye, ntabwo mpunga ibibazo kuko nicyo kintunze”.

Arongera ati “Mfite inshuti ikajya mu bibazo ntabwo nayihunga, umuntu akomeza ari inshuti, keretse iyo ari ikibazo kijyanye no kwangiza ubucuti bwanjye nawe, ariko ubundi ari inshuti akagira ibibazo bitarimo icyaha agumya ari inshuti, ndetse nkamufasha mbishoboye. Ntabwo nahunga inshuti cyangwa umuntu tuziranye kubera ko agize ibyago, na bariya ni amakosa ariko ntabwo ari icyaha, ni amakosa ashobora no gukosorwa bagasubira aho bari bari”.

Perezida Kagame yashimangiye ko atazigera areka gufana Arsenal, aho yemeje ko hari n’ubwo ajya i Londres iyo Arsenal yakinnye akajya kuyireba.

Kugeza ubu mu mikino itatu imaze gukinwa muri Shampiyona y’u Bwongereza, Arsenal yose yarayitsinzwe aho ubu iri mu makipe make afite 0 ku manota 9.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities