Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Perezida Kagame Yaganiriye Na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wa Tanzania

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bwa Afurika y’Iburasirazuba wa Tanzania, Mahamoud Thabit Kombo, baganira k’umubano uhamye usanzwe hagati y’u Rwanda na Tanzania.

Itangazo ryashyizwe kuri konti ya X ya Village Urugwiro rigaragaza ko Perezida Kagame na Mahamoud Thabit Kombo, bibanze ku gushimangira umubano uhamye usanzwe hagati y’u Rwanda na Tanzania, uyu ukaba umaze igihe.

Kigali na Dodoma bifitanye umubano mu ngeri zinyuranye zirimo ikoranabuhanga n’itumanaho kandi ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga imiti.

Muri Nyakanga 2025, u Rwanda na Tanzania byasinye amasezerano yo gushyiraho ibiro by’Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA) i Kigali nk’intambwe ikomeye yatewe mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi bisanzwe bifatanya mu bucuruzi ndetse Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam binjiza ibicuruzwa biva mu Rwanda ndetse hari n’ibyo u Rwanda rwohereza muri Tanzania.

Tanzania ifite ubuso bwa hafi km² 947,303 mu gihe u Rwanda ruri ku buso bwa km² 26,338, bivuze ko iki gihugu kiruta u Rwanda inshuro 36.

Ituwe n’abaturage Miliyoni  65, mu gihe u Rwanda rutuwe  hafi miliyoni 14

Bivuze ko abatuye Tanzania bakubye ubwinshi ab’u  Rwanda inshuro hagati y’enye n’eshanu.

Tanzania ifite ubukungu bunini kurusha u Rwanda, ariko si ku rwego rwo hejuru cyane ugereranyije n’ubuso bwayo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities