Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame Yaganiriye N’Abayobora Ibigo Mpuzamahanga By’Amahoteli

Perezida Kagame yakiriye aba bashoramari.

Perezida Paul Kagame yakiriye Mohamed Ali Janah uyobora Sosiyete itanga serivisi z’amahoteli n’ubukerarugendo muri Maldives yitwa Hotels and Resorts Investment Maldives akagira n’ubuyobozi mu Kigo cy’Ishoramari, JIH Global Investments.

Undi yaraye aganirije ni  Ghassan Aboud na Ahmad bayobora Sosiyete y’ubucuruzi, Ghassan Aboud Group yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Ibiro Village Urugwiro byatangaje ko baganiriye ku mahirwe y’iterambere n’ishoramari mu Rwanda mu nzego zirimo serivisi z’amahoteli yo ku rwego rwo hejuru no kubaka amacumbi.

JIH ni ikigo Mpuzamahanga cyubaka za hoteli gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Janah ukiyobora asazwe ari n’Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’ubukerarugendo, inshingano afatanya no kuba Perezida w’urugaga rw’abakoresha mu gihugu cya Maldives kiba muri Aziya y’Amajyepfo.

Ghassan Aboud Group yashinzwe na Ghassan Aboud mu mwaka wa 1994 mu gihe  Aboud ari umushoramari uzwi cyane mu bijyanye mu bucuruzi bw’imodoka nshya.

Ikigo cyabo kandi gikora ishoramari no mu zindi nzego zirimo urwego rw’amahoteli n’amacumbi, kikagira amashami muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Australia, u Bubiligi , u Bushinwa, Yorodaniya na Turikiya.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities