Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yakiriwe muri Jamaica mu ruzinduko rw’iminsi itatu

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2022, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Kingston muri Jamaica, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Akigera ku Kibuga cy’indege cya Norman Manley International Airport yakiriwe n’Uhagarariye Umwamikazi Elizabeth II muri iki gihugu, Sir Patrick Linton Allen, Minisitiri w’Intebe, Andrew Holness n’abandi banyacyubahiro batandukanye bo muri iki gihugu.

Nyuma yo kuva ku kibuga cy’indege, Perezida Kagame yerekeje ahari imva y’intwari y’iki gihugu, Marcus Mosiah Garvey, waharaniye uburenganzira bw’abirabura. Aha Umukuru w’Igihugu akaba yashyize indabo kuri iyi mva ndetse yunamira iyi ntwari.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Jamaica ruhuriranye n’isabukuru y’imyaka 60 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge. Ni isabukuru yizihizwa mu gihe cy’umwaka wose. Perezida Kagame akazitabira itangizwa rya Jamaica 60, urukurikirane rw’ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bw’iki gihugu.

Kuri uyu wa Kane, ari wo munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe muri Jamaica, Perezida Kagame arahura n’Uhagarariye Umwamikazi Elizabeth II muri iki gihugu, Sir Patrick Linton Allen mbere gato y’uko atanga ikiganiro mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu.

Biteganyijwe kandi ko ku mugoroba, Minisitiri w’Intebe, Andrew Holness, yakira ku meza Perezida Kagame.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bitangaza ko ku munsi wa gatatu w’uruzinduko rwa Perezida Kagame, azagirana ibiganiro mu muhezo na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, nyuma bazanayobore umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame azanahura kandi n’Umuyobozi w’Ishyaka People’s National Party, Mark Golding. 

Mu gusoza uruzinduko rwe, Perezida Kagame azifatanya na Minisitiri w’Intebe Holness mu kiganiro cyiswe Think Jamaic (Tekereza Jamaica) baganira ku ngingo zitandukanye zirimo ejo hazaza h’ubufatanye bwa Afurika na Karayibe.

Perezida Paul Kagame agiriye uru ruzinduko rw’iminsi itatu muri Jamaica, yari asoje urundi na rwo rw’iminsi itatu muri Congo Brazaville.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities