Raoul Nshungu
Gao Wenqi ugiye guhagararira Ubushinwa mu Rwanda yagejeje kuri Perezida Kagame inyandiko zimwemerera guhagararira inyungu z’igihugu cye i Kigali. Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cya Tariki ya 29 Nyakanga 2025
Ambasaderi Gao Wenqi, yageze mu Rwanda tariki 27 Kamena 2025, yakirwa n’abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda n’abo muri Ambasade y’u Bushinwa, akaba asimbuye Wang Xuekun.
Gao Wenqi, yavuze ko mu byo yiyemeje gushyira imbere, harimo gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye bunoze, kandi yizeye ko bizagirira akamaro ibihugu byombi ndetse n’abaturage babyo.
Ubushinwa nicyo gihugu gifite ishoramari rinini mu Rwanda, mu bikorwa birimo Ubwubatsi bw’ibikorwaremezo, uburezi, ikoranabuhanga, ubuvuzi, ubucuruzi n’ibindi.















































































































































































