Perezida Paul Kagame yaraye yitabiriye umukino wahuje Amakipe abiri y’abakinnyi beza muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (the 2026 NBA All-Star Game) wabereye i Los Angeles, California.
Muri uyu mukino abakinnyi b’intoranywa bakomoka muri Amerika bigabanyamo amakipe abiri (Team Strips & Team Stars), maze zigahura na Team World iba irimo abakinnyi bakomoka ku yindi migabane bitwaye neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bakina imikino ine, kuri iyi nshuro mu mukino wa Mbere wahuje Team World watsinzwe na Team Stars ku manota 37-35.
Hakurikiyeho umukino wahuje Team Strips yatsinze Team Stars amanota 42-40, yongera kandi no gutsinda Team World amanota 48-45.
Umukino wa nyuma wahuje Team Stars yatsinze Team Strips amanota 47-21, ihita yegukana Igikombe cya NBA All Star Game.
Perezida Kagame wari aho, yishimiye uko yawubonye kandi aganira n’abayobozi b’iyi shampiyona ya mbere ikomeye muri Shampiyona zose za Basketball ku isi.
Yahuye n’abayobozi mu rwego rwa siporo n’ishoramari barimo Steve Ballmer, washinze Ikipe ya Los Angeles Clippers isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.














































































































































































