Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yasangije amahanga ibyo u Rwanda rukora mu guhangana n’ingaruka za #COVID-19

Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga abagore n’urubyiruko ari ibyiciro 2 by’ingenzi bikwiye kwitabwaho by’umwihariko mu rwego rwo kurengera abatishoboye n’abandi ba nyantege nkeya imibereho yabo yahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID19.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu nama yateguwe n’ihuriro mpuzamahanga ku bukungu, World Economic Forum, mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa mu rwego rwo kurengera abatishoboye n’abandi banyantege nkeya mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID19 n’ingaruka zacyo ku mibereho y’abatuye.

Ku ruhande rw’u Rwanda Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bimwe mu byo Leta yihutiye gukora ari ukwishyurira imiryango itishoboye ubwisungane mu kwivuza no kuyiha ibiribwa cyane cyane mu gihe cya Guma mu rugo.

Yagize ati “Nkuko twabibonye iki cyorezo cyahungabanyije bikomeye umurimo n’abakozi by’umwihariko ndetse Leta zigerageza gushaka ibisubizo mu buryo butandukanye bwashobokaga. Nk’urugero mu Rwanda twashyizeho ikigega nzahurabukungu cya miliyari zisaga mirongo itanu, mu rwego rwo gufasha ibigo by’ubucuruzi byazahaye.

Twakoresheje kandi ibiribwa byari mu kigega cy’igihugu duha imiryango itishoboye amafunguro ndetse twishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye bagera kuri miliyoni 2.

Aka kaga rero kongeye kugaragaza icyuho muri gahunda zo kurengera abatishoboye hirya no hino ku Isi. Twabonye rero uburyo ibi byagize ingaruka ku Isi yose n’uburyo ibihugu byabyitwayemo byongera gushimangira ko hari ibibazo twakomeje kwirengagiza n’ubu bikaba bitarakemuka.”

Uretse Perezida Paul Kagame kandi, iyi nama yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri w’intebe wa Espanye Pedro Sanchez, Chairman wa Kompanyi ya Coca Cola ku Isi James Quincy n’abandi.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities