Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza

Ku wa 23 Ukwakira 1957, ku wa 23 Ukwakira 2018; Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, arizihiza isabukuru y’imyaka 61 y’amavuko. Kuri iyi tariki abantu benshi, binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bifurije Perezida Kagame isabukuru nziza, bamwifuriza kuramba n’amahirwe menshi.

Baboneyeho kandi kumushimira ibyiza byinshi amaze kugeza ku Rwanda birimo iterambere mu by’ubukungu, kuzamura urwego rw’ubuzima, amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi byinshi abanyarwanda bamaze kugeraho.

Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yashimiye abantu bose bamwifurije isabukuru nziza n’ibyiza byinshi, na we abifuriza ko byabageraho.

Ubutumwa Perezida Kagame yatanze mu rurimi rw’icyongereza, ugenekereje mu Kinyarwanda bugira buti “Ndifuza gushimira abanyifurije ibyiza ku munsi wanjye w’amavuko, mwongereye agaciro ku buzima bwanjye! Ibyiza kuri mwese.”

Perezida Paul Kagame yavutse ku 23 Ukwakira 1957, avukira mu cyahoze ari Komini Tambwe muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo.

Tweet ya Perezida Paul Kagame

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities