Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Bwana Ngirente Edouard, akaba asimbuye Anastase Murekezi.
Nk’uko tubikesha itangazo rya riturutse muri Perezidansi ya Repubulika, ku manywa yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Kanama 2017, Perezida wa Repubulika ashyizeho Minisitiri w’intebe mushya, Dr. Ngirente Edouard.
Iryo tangazo rigira riti
“Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 30 Kanama 2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Minisitiri w’Intebe, Bwana Ngirente Edouard.
Bikorewe i Kigali, ku wa 30/08/2017
Perezidansi ya Repubulika”
Minisitiri w’intebe mushya, Dr Ngirente Edouard yari Umujyanama mukuru mu buyobozi bwa Banki y’Isi i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Dr Ngirente Edouard wari umujyanama mu by’ubukungu muri MINECOFIN, yemerewe n’Inama y’abaminisitiri yo ku wa 30 Werurwe 2011, guhagarika akazi mu gihe kitazwi nk’uko byemejwe n’Iteka rya Minisitiri w’intebe.
Mbere y’uko ajya muri Minisiteri y’Imari, Dr Ngirente yari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yakoze imyaka ibiri kuva mu 2009, mu ishami ry’ubuhinzi.
Panorama












































































































































































