Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yazamuye kandi yirukana bamwe mu bakozi ba RCS

Raoul Nshungu

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, abandi bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse asubiza mu buzima busanzwe abakozi 8 ba RCS, babiri barasezererwa, mu gihe Assistant Commissioner George Ruterana n’abandi 218 birukanwe

Itangazo rya RCS ryasohotse kuri uyu wa 11 Nyakanga 2025 rigaragaza ko mu birukanywe uko ari 219, barimo ACP Dr. George Ruterana wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubuzima muri RCS.

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora, ntirwatangaje impamvu Perezida wa Repubulika yirukanye aba bakozi barwo, gusa hari impamvu ziteganywa n’ingingo ya 96 y’Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 009/03 ryo ku wa 09/05/2025 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi bashinzwe igorora.

Amwe mu makosa agaragazwa n’iyi ngingo ashobora gutuma umukozi wa RCS yirukanywa, arimo guta akazi mu gihe kirenze iminsi15; agurisha ibikoresho by’akazi cyangwa ibyo ashinzwe kurinda; agaragayeho imyifatire iganisha kuri ruswa cyangwa afite imyifatire iteye amakenga ko yakiriye ruswa ubwe cyangwa binyujijwe ku wundi kabone n’iyo inkiko zaba zitarafata ibyemezo byazo, kuba yatanze ibyangombwa bihimbano kugira ngo ahabwe akazi; kuba yiba mu kazi, ndetse  n’andi atandukanye.

Iri tangazo rya RCS kandi rigaragaza ko Perezida wa Repubulika yanazamuye mu ntera abofisiye barimo batatu bakuwe ku ipeti rya Chief Superintendent bahabwa irya Assistant Commissioner.

Hari kandi bane bakuwe ku ipeti rya Senior Superintendent bahabwa irya Chief Superintendent, abandi 11 bakuwe ku ipeti rya Superintendent bahabwa irya Senior Superintendent.

Uretse abazamuwe mu ntera n’abirukanywe, Perezida wa Repubulika yanashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo abo ku rwego rwo hejuru, nka Commissionner Jean Bosco Kabanda, ndetse n’abandi batatu bafite ipeti rya Assistant Commissioner ari bo Camille Gatete, Salim Munana Mugisha na Emmanuel Nshoza Rutayisire.

Abandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, harimo abofisiye bakuru 10, abofisiye bato 14, n’abandi 60 mu byiciro by’Abasuzofisiye n’abawada.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities