Ku manywa yo kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Kamena 2020, muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro za bamwe mu bagize Guverinoma n’abandi bayobozi baherutse gushyirwa mu myanya inyuranye. Yabasabye kuzirikana ko inyungu z’igihugu arizo ziza imbere kandi ko uwarahiye aba yemeye no kuzabazwa uburyo yashyize mu bikorwa ibyo ashinzwe.
Indahiro Perezida Kagame yakiriye uyu munsi hari iy’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane Prof. Nshuti Manasseh.
Harimo kandi abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire aribo Emmanuel Kamere na Geraldine Umugwaneza; Umudepite Déogratias Minani Bizimana n’Umuvunyi Mukuru wungirije, Abbas Mukama.
Perezida Kagame yabashimiye kuba baremeye izi nshingano, abizeza ubufatanye mu gukomeza kubaka u Rwanda hagamijwe imibereho myiza y’abaturage.
Ati “Sinshidikanya ko n’ahandi mwari mu kazi n’iyo abantu baba bikorera, na none bakorera igihugu no muri ibyo bikorera. Twese icyo tuba dukorera, ni ugukorera kwiteza imbere, ntawiteza imbere gusa adateje imbere n’igihugu, ubwo icyo gihe iyo ibikorwa ari byiza abanyarwanda nabo birabafasha mu buzima bwabo busanzwe bagatera imbere.”
Perezida Kagame yabibukije ko badakwiye kwitiranya inyungu z’igihugu n’izabo bwite, kandi ko ibyo bakora byose mu mirimo bashinzwe baba bagomba gusenyera umugozi umwe wo guteza igihugu imbere.
Agira ati “Ntitubyitiranye, inyungu z’igihugu n’izacu bwite, niyo mpamvu habaho kuvuga ko abashinzwe imirimo nk’iyi bamaze kurahira, habaho no kubibazwa. Kubirahirira ni cyo byari bivuze. Ni ukuvuga ko wemeye inshingano zijyanye n’akazi ugiye gukora, inshingano ziremereye zo gukora utikorera gusa ahubwo ukorera igihugu n’abanyarwanda ndetse bikagera n’aho biba ngombwa ko ibyo tuba dukora, ibyo dukoresha biva mu mutungo rusange w’igihugu, icyo gihe tugomba kubikoresha neza, iyo bitagenze neza kubibaza ndumva atari igitangaza.”
Perezida Kagame yavuze ko ubundi kuzuza inshingano bisaba imbaraga zitari nke, ariko by’umwihariko kubyifatamo neza binarenze n’izo mbaraga.
Umukuru w’igihugu yatsindagiye cyane ingingo yo kubazwa inshingano ku bayobozi, mu gihe mu minsi ishize bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bakuwe mu myanya yabo bagatangira gukurikiranwa.
Agira ati “…impamvu tujya hariya tukarahira […] hagira ubikurikiranwa ukabona abantu barikanze nk’aho ari ikintu gishya. Ntabwo wamara imyaka itanu, icumi, makumyabiri uri mu nshingano wemeye gukora, twese tukumvikana uko twubahiriza amategeko, hanyuma ejo nihagira ubibazwa, kuko agomba kubibazwa, ubwo abantu bikange; ariwe yikange n’abandi bikange kandi twarigeze guhurira ahantu nk’aha tukabirahirira.”
Izi ndahiro Umukuru w’Igihugu yazakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro aho kuba mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko byari bisanzwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Perezida Paul Kagame yashimiye abaturarwanda uko bakomeje kwitwara muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19, aboneraho gukomeza kubasaba kubahiriza amabwiriza kuko ntawe ugena igihe ibihe bidasanzwe bizarangirira. Yanabasabye gukomeza kwihangana mu gihe bagitegereje imyanzuro izava mu nama y’Abaminisitiri itegerejwe.
Rene Anthere













































































































































































