Panorama
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, barasaba ko hatangizwa byihutirwa uburyo bwo kugenzura no kwemeza iyubahirizwa ry’agahenge mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibi birakorwa mu rwego rwo gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe muri ako karere. Ibi byaganiriweho ku wa 15 Gashyantare 2026 i Addis-Abeba muri Ethiopia, aho bombi bahuriye mu nama y’Afurika yunze Ubumwe yahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.
Nk’uko tubikesha Radio Okapi, aba bayobozi bashimangiye ko ishyirwa mu bikorwa ry’ako gahenge no kukubahiriza ari intambwe ya mbere iganisha ku mahoro arambye, kugarura ubuyobozi bwa Leta mu bice byugarijwe n’intambara no kubahiriza amategeko mpuzamahanga, ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu.
Ni mu gihe Angola ikomeje kugaragara nk’umuhuza ushaka amahoro arambye kandi agenzuwe neza, cyane ku mikoranire ya hafi ma Perezida Félix Tshisekedi wa RD Congo mu biganiro by’imbere mu gihugu ndetse n’ibyo mu bindi bihugu.
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, atanga umuburo ko gusinya amasezerano bidahagije mu gihe nta cyizere kiri hagati y’impande zishyamiranye. Agaragaza ko nubwo MONUSCO ikomeje kugira uruhare mu biganiro no mu guhuza impande zitandukanye, idafite inshingano cyangwa ubushobozi bwo guhatira ko habaho amahoro. Ashimangira ko kongera kubaka icyizere cyasenyutse hagati y’impande zishyamiranye ari yo nkingi izatuma amahoro arambye agerwaho mu Burasirazuba bwa Congo.
Guhera muri Gashyantare 2026, Angola ifite uruhare runini mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho Perezida João Lourenço ari we watangije igikorwa cyo guhagarika intambara hagati ya guverinoma ya Congo n’Umutwe wa AFC/M23 giteganijwe ku ya 18 Gashyantare 2026. Iki gikorwa cya dipolomasi kigamije kugabanya amakimbirane ari mu karere no guteza imbere ituze mu karere.
Angola imaze igihe iyobora ibiganiro bigamije kugabanya amakimbirane muri Congo kuva mu 2022, yibanda ku guteza imbere ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Kongo n’imitwe yitwaje intwaro.
Perezida Félix Tshisekedi yemeye icyifuzo cyo guhagarika intambara cyaturutse muri Angola, n’ubwo uburyo umutwe wa AFC/M23 uterura niba ushyigikiye uwo mwanzuro n’ishyirwa mu bikorwa ryawo, abasesengura ibya dipolomasi bagaragaza ko bishobora kuba imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa ryawo.
Intambara iri mu burasirazuba bwa Kongo, irimo Alliance du Fleuve Congo (AFC)-M23, igiye kwaguka igana mu karere ka Katanga, bituma Angola yongera imbaraga mu buvugizi.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola bisangiye umupaka munini wa Kilometero 2,646.














































































































































































