Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Police FC yasezereye abakinnyi batatu

Police FC yamaze gusezerera abakinnyi batatu barimo myugariro Mugabo Gabriel, Turatsinze Hertier ndetse na rutahizamu Isaac Muganza bivugwa ko abo bakinnyi bazize imyitwarire itaboneye.

Inkuru dukesha Polisi y’igihugu ni uko aba bakinnyi batatu bari bamaze igihe kinini bahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC kubera kuzana umwuka mubi mu ikipe bakagumura bagenzi babo ibi byanatumye Police FC ititwara neza mu mikino ibanziriza shampiyona.

Umuvugizi wa Police FC, CIP Jean de Dieu Mayira yatangaje ko nyuma y’igihe kinini aba bakinnyi bahagaritswe ubuyobozi bw’ikipe bwahisemo kubarekura bakajya kwishakira andi makipe dore ko n’isoko ryo gushaka abakinnyi rizatangira mu kwezi kwa Mutarama.

CIP Mayira yagize ati “Aba bakinnyi twari twarabahagaritse mu gihe kitazwi hanyuma dusanga nta mpamvu yo kubagumana, duhitamo kubarekura tukabaha amahirwe bakajya kwishakira andi makipe dore ko n’isoko ryo kugurisha no kugura abakinnyi ryegereje.”

Akomeza agira ati “Indi mpamvu yatumye tubasezerera ni uko n’abatoza ubwabo batabifuza kuko nta musaruro babona aba basore batanga, usibye kubiba umwuka mubi gusa mu bandi ndetse dufite n’amabaruwa ariho imikono y’abatoza bombi bemeza ko badashaka aba bakinnyi.”

Umutoza wa Police FC Innocent Seninga yatangaje ko nyuma yo gutsindwa imikino myishi mbere shampiyona ndetse n’umukino ubanza yasabye ko ubuyobozi bwamuha uburenganzira busesuye harimo no gufata ibyemezo ahitamo guhagarika aba bakinnyi.

Seninga yagize ati “Nyuma yo kumenya impamvu nagiye nsindwa imikino ibanziriza shampiyona, nasabye ubuyobozi ko bampa ububasha harimo no gufata ibyemezo mu ikipe barabinyemerera, bityo nsaba ko bariya bakinnyi batatu basezererwa.”

Seninga atangaza ko impamvu nyamukuru ari uko aba bakinnyi bakururaga umwuka mubi mu bandi ndetse no kwitsindisha babigambiriye bikaba nta mpungenge bimuteye kuko kuva aba bakinnyi yabahagarika amaze imikino irindwi ataratsindwa.

Mugabo Gabriel yageze muri Police FC mu 2013 avuye muri Mukura Victory Sports, Turatsinze Hertier we yahageze mu 2014 avuye muri APR FC na ho Muganza Isaac ahagera mu 2015 avuye muri Rayon Sports.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities