Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imikino

Polisi yatangije Ishuri ry’umukino wa volleyball

Panorama Sports

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ku wa Kane tariki 26 Kamena 2025, hatangijwe ku mugaragaro ishuri ry’umukino w‘intoki wa Volleyball ku bakiri bato (Police Volleyball Academy).

Ni umuhango wabereye ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Lycée de Kigali (LDK) mu Mujyi wa Kigali, utangizwa ku mugaragaro na Perezida wa FRVB, Bwana Rafael Ngarambe ari kumwe n’umunyamabanga Mukuru w’amakipe ya Polisi ya Volleyball, Superintendent of police (SP) Diane Ntakirutimana.

Hatanzwe ibikoresho birimo imipira ya volleyball, inshundura n’imyambaro ku bahungu n’abakobwa, bizifashishwa mu myitozo no mu marushanwa.

Bwana Ngarambe yashimye iki gikorwa cyo gushinga ishuri rya volleyball nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere uyu mukino.

Yagize ati “Iyi gahunda ni intambwe ikomeye mu ntego y’igihugu aho buri kipe ya volleyball izaba ifite ishuri rigamije gutoza no gutegura impano nshya.”

Yakomeje agira ati “Turashishikariza amakipe ya Volleyball ya Polisi kudahagararira gusa urwego rwa Polisi, ahubwo no guhagararira igihugu neza mu marushanwa yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”

Yashimye ubuyobozi bwa Polisi ku mbaraga bugaragaza muri iyi gahunda, avuga ko ari ishoramari ry’ahazaza h’urubyiruko rw’u Rwanda.

SP Diane Ntakirutimana yashimiye FRVB ku nama n’ubufatanye bakomeje gutanga kandi ko ari ingenzi cyane mu kubaka umuco w’umukino wa volleyball mu Rwanda.

Yagize ati “Ishuri rya Volleyball rya Polisi rigamije gufasha abana n’urubyiruko rufite impano n’urukundo rwa volleyball, ribaha urubuga rwo gukura no kugaragaza impano zabo. Intego yacu ni ukurema abantu b’inyangamugayo, bafite icyizere, indangagaciro n’ubwitange.”

Yashimiye kandi Lycée de Kigali ku bufatanye no kwizerana mu gufasha gutegura abakinnyi b’ahazaza, n’ababyeyi ku bw’uburenganzira baha abana babo bwo gukurikirana impano n’inzozi zabo.

Yasoje agenera ubutumwa urubyiruko agira ati “Mufate aya mahirwe nk’inzira yo kwiyubaka. Mukore cyane, mukunde ibyo mukora kandi mwubahe buri wese, ndetse namwe ubwanyu. Volleyball si umukino gusa, ni isoko y’indangagaciro, ubufatanye n’abandi, inshingano n’icyizere.”

Iki gikorwa ni indi ntambwe ikomeye mu iterambere ry’imikino mu Rwanda, aho Ishuri rya Volleyball rya Polisi rizaba igicumbi cyo guteza imbere impano nshya zifite ubushobozi bwo guhagararira igihugu mu gihe kizaza.

Iri shuri rigizwe n’amakipe y’abahungu n’abakobwa, rigamije kuba isoko y’impano nshya no guteza imbere abakinnyi b’ejo hazaza, aho Ikipe y’abahungu, izatozwa na Yves Iradukunda mu gihe Jean de Dieu Masumbuko azatoza iy’abakobwa. Aba bombi basanzwe ari abatoza bungirije mu makipe y’abakuru ya Police VC, bakaba bitezweho kuzazana ubunararibonye n’ubushobozi mu bya tekiniki muri iri shuri.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities