Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Polisi y’u Rwanda igiye gushyira amarero y’abana mu bigo byayo

Raoul Nshungu

Polisi y’u Rwanda iravuga ko igiye gushyiraho amarerero na Gahunda y’Icumba cy’umukobwa mu bigo byayo hirya no hino mu gihugu, kugira ngo Abapolisikazi bafite abana bumve bisanzuye mu gukora inshingano zabo.

ACP Rutikanga Boniface, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, atangaza ko kugira ngo umupolisikazi akore akazi atuje,atekanye kandi yiofitiye icyizere hari ibyo akeneye ariyo mpamvu mu minsi mike iyi gahunda iraba itangiye ariko kwikubitiro ikabanza ku cyicaro gikuru Kacyiru.

Agira ati ”Ubuyobozi bwa Polisi bwafashe umwanzuro wo gutangiza Irerero … ku ikubitiro rizahera hano ku cyicaro gikuru no mu bigo by’amashuri igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa kuko umwanzuro warafashwe hari gukorwa inyigo y’uko bizashyirwa mu bikorwa.”

ACP Rutikanga yongera ho agira ati”Hari umwihariko kuri bashiki bacu Icyumba cy’umukobwa ibyo nabyo ni umwanzuro wafashwe kugirango abakobwa hose bakorera inyubako zacu zose zubakwa bajye bamenya ko icyo cyumba kigomba kuba ari kimwe mu bihagize.”

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko byagiye bigarukwaho mu Ihurirro ry’abagore ngarukamwaka ndetse ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukabona ko bukenewe cyane ko ari na Politiki y’igihugu yo gufasha no guteza imbere umwana w’umukobwa.

Polisi ivuga ko bigendanye n’uko abari n’abategarugori  biyongera muri Polisi bigenda bigagara ko izi serivisi zikenewe kugira ngo babashe gukora akazi kabo neza.

Mu mpera z’umwaka wa 2024 Uboyobozi bwa Polisi y’Igihugu bwatangaje ko umubare w’Abapolisi b’abagore ukomeje kwiyongera ukaba ugeze hafi ya 24% ndetse intego yari kugera  kuri 30%.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities