Ku wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango wo gusezera mu cyubahiro abapolisi 216 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo n’abandi batashye ku mpamvu zitandukanye. Ni umuhango wari uyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye.
Minisitiri Busingye yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku murava n’ubwitange bagaragarije Igihugu cyabo bikaba bitumye basezererwa mu buryo bwiyubashye.
Yagize ati “Bamwe muri mwe bari ku rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse baba mu bashinze iki gipolisi cy’umwuga. Uyu ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba urugendo rwanyu, mu gaciro, ubumwe, amahoro n’umutekano mwarwaniraga. Ni umwanya wo kuzirikana no kwishimira umusanzu wa buri muntu muri mwe muri iyi nzira yo kubohora Igihugu, kandi urwo rugamba ruracyakomeza. Mwakoreye Igihugu gishima.”

Yakomeje abasaba kuzakomeza kuba intangarugero aho bazaba bari hose, abasaba kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura.
Ati “Muzakomeze kurangwa n’ikinyabupfura no kuba intangarugero aho muzaba muri, aho mutemberera, aho musengera ndetse n’aho mujyana abana banyu ku mashuri. Muzabe ba ambasaderi kandi mukomeze gukorera Igihugu cyanyu mufatanije n’abandi baturage musanze.”
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yashimiye abapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, abashimira uruhare rwabo mu kubaka igipolisi cy’umwuga ndetse no gushimangira ituze n’umutekano w’Igihugu.
Ati “Umurava n’urukundo mwagaragarije Igihugu cyanyu bizakomeza kwibukwa kandi ibyo mwaharaniye bizakomeza gusigasirwa n’abandi bapolisi musize inyuma.”
IGP Munyuza yakomeje abibutsa ko n’ubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru umusanzu wabo wazongera gukenerwa igihe icyo aricyo cyose. Yabasabye gukomeza gusigasira ibyo baharaniye kandi bakanabigeraho, abasaba kuzakomera ku ndangagaciro no kwiyubaha byari bisanzwe bibaranga mu kazi kabo.
ACP (Rtd) Anthony Kulamba, wavuze mu izina ry’abapolisi bagiye mu kirihuko cy’izabukuru yashimiye Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu.
Yagize ati “Mu izina rya bagenzi banjye turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu agahagarika Jenoside yo mu 1994 yakorerwaga abatutsi, akunga abanyarwanda ariyo nkingi ya mwamba mu kubaka Igihugu gishya kandi cyuje amahoro buri muntu wese yishimira uyu munsi.”
ACP (Rtd) Kulamba yakomeje ashimira umukuru w’Igihugu ku kuba ari umuyobozi w’icyerekezo, umusingi w’inzego zikomeye n’imiyoborere myiza. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda ari rumwe mu nzego z’Igihugu zikomeye zashinzwe ku miyoborere ye, avuga ko we na bagenzi be bishimira kuba bamwe muri uwo muryango.
Mu bapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo abakomiseri 4, ba ofisiye bakuru 6, ba ofisiye bato 102, abapolisi bato 80 n’abandi 24 batashye kubera impamvu z’uburwayi ndetse n’abasubijwe mu buzima busanzwe kubera impamvu zitandukanye ziteganywa n’amategeko.
Ubwanditsi













































































































































































