Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Polisi y’u Rwanda yungutse imbwa 16 zizayifasha mu gucunga umutekano

Kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo urusheho kugenda neza, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rikoresha imbwa rizwi ku izina rya “Canine Brigade”. Izi mbwa zikaba zikoreshwa mu gusaka ibiyobyabwenge bitandukanye  ndetse no gutahura ibisasu by’ubwoko bwose bishobora guturika.

Ni muri urwo rwego, iri shami rya Polisi rishinzwe guhora ryongera izi mbwa imyitozo izifasha kunganira abapolisi mu kazi kabo kaburi munsi ko gucunga umutekano.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ku wa 16 Mutarama 2019, hasojwe imyitozo y’ibyumweru bibiri y’imbwa  16 n’abatoza bazazikoresha mu kazi ka buri munsi,  yaberaga ku kicaro k’iri shami (Canine Brigde) gihereye mu kagari ka Masoro, umurenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo. Izi mbwa zije ziyongera ku zindi zigera kuri 90; imwe ikaba ikora akazi gakorwa n’abapolisi 50.

Ubuyobozi bw’iri shami buvuga ko buri mbwa iba ifite umupolisi, na we uba warahuguwe uko azajya ayiha amabwiriza, uko yayihana iramutse itumviye amabwiriza ayihaye, ndetse n’uko yayishimira igihe ishyize mu bikorwa amabwiriza yayihaye.

Canine brigde ivuga ko izimbwa zimaze iminsi zitozwa zaguzwe mu gihugu cy’u Buholandi, zikaba zirimo amoko atatu ariyo: Germany Shepherd, Beligian malinois na Butch Shepherd. Mu byo zatojwe harimo kugira kumvira amabwiriza, gusaka imodoka, imizigo, n’ahandi hantu hacyekwa ibishobora guhungabanya umutekano.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda mu gusoza iyi myitozo yavuze ko izi mbwa zikora akazi kanini.

Yagize ati “Muzi neza ko umutekano w’abantu n’ibyabo ariwo shingira ya byose, kuko iyo hari umutekano abantu barishyira bakizana n’iterambere rikihuta kandi ibyo bikaba inshingano cyane za Polisi. Hari ibyo Polisi idashobora gutahura n’amaso byihuse, izi mbwa rero zikora akazi gakomeye kunganira Polisi zitahura ibiyobyabwenge n’ibisasu kuko zihumurirwa na byo, dore ko akenshi ababifite baba babihishe ahantu umuntu atapfa kubona”.

DIGP Marizamunda yavuze ko igipolisi cy’u Rwanda kirushaho kugenda kiyubaka mu rwego rwo gucunga no kubungabunga umutekano, aha yaboneyeho gusaba abatoza kujya bahora biyibutsa ubumenyi bahawe hagamijwe gukoresha neza izi mbwa zigatanga umusaruro.

Yagize ati “Kwiga ni uguhozaho. Ubu iterambere ryaraje, umuntu ashobora no kwigira ku byuma by’ikoranabuhanga akoresheje murandasi, mu myitozo mwahawe mushyiremo umuhati mukore ubushakashatsi kugira ngo murusheho kunguka ubumenyi bw’uko izi mbwa zakoreshwa zikarushaho gutanga umusaruro”.

Ramon Guerain, umutoza mukuru watoje aba bapolisi waturutse mu Buholandi  mu kigo cya The Police Dogs Centre Holland, yashimiye aba bapolisi imyitwarire myiza bagaragaje, ndetse n’umuhati mu masomo bahawe.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa imbwa 90 zikoreshwa n’abapolisi mu gutahura ibihishwe birimo ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose ndetse n’ibiturika bitandukanye. Imbwa imwe ikaba ifite ubushobozi bwo gukora akazi kagombaga gukorwa n’abapolisi 50.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities