Panorama Sports
Paris Saint-Germain (PSG) yanyagiye Real Madrid ibitego 4-0, isanga Chelsea ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe.
Real Madrid ntiyatangiye neza kuko mu minota itanu iyo itagira umuzamu Thibaut Courtois akuramo imipira ibiri ikomeye mu minota itanu ya mbere.
Ariko n’ubundi byabye iby’ubusa kuko ku munota wa gatandatu, ku gitego cyatsinzwe na Fabián Ruiz waherejwe na Ousmane Dembélé PSG yafunguye amazamu nyuma y’umunota umwe n’amasegonda make, Dembele ahita atsinda igitego cya kabiri.
Real Madrid yahise ijya ku gitutu cyo kwishyura hakiri kare, yatsinzwe igitego cya gatatu cyinjijwe na Fabián Luiz nyuma yo guherezwa na Achraf Hakim ku munota wa 24.
Igice cya mbere cyarangiye PSG inyagiye Real Madrid ibitego 3-0 bya Fabian Ruiz na Ousmane Dembélé.
Ku munota wa 87’, Rutahizamu Gonçalo Ramos yatsinze agashinguracumu ku mupira yahawe na Barcola.
Umukino warangiye Paris Saint-Germain inyagiye Real Madrid ibitego 4-0, isanga Chelsea yasezereye Fluminense muri 1/2 iyitsinze ibitego 2-0.
u mukino wa nyuma uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2025, kuri MetLife Stadium muri Leta ya New Jersey, Saa Tatu z’Ijoro. Ni umukino byemejwe ko Perezida wa USA Donald Trump azawitabira.
Ikindi wamenya kuri uyu mukino ni uko wari umukino wa nyuma Kapiteni wa Real Madrid Luka Modric yakiniraga iyi kipe nyuma y’imyaka 13 muri iyi kipe.













































































































































































