Panorama Sports
Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka Rayon Sports yasinyishije Rutahizamu Chadrack Bingi Belo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku masezerano y’imyaka ibiri.
Iyi kipe yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 20 yakinaga muri Daring Club Motema Pembe (DCMP) y’iwabo. Mu mwaka ushize w’imikino yatsinze ibitego 10 muri Shampiyona mu gihe uwabanje yatsinze ibitego 13.
Ku rundi ruhande, mu isoko ryo kugura no kugirisha mu Rwanda, amakipe ya Musanze FC na Gicumbi yo mu Ntara y’Amajyarugu yabonye abatoza bashya aribo Ruremesha Emmanuel ku ruhande rwa Musanze nk’umutoza mukuru na ho Gicumbi FC ikazatozwa na Bisengimana Justin.

Bisengimana Faustin, Umutoza wa Gicumbi FC
Musanze FC iheruka guhindura ubuyobozi, yahereye ku gushyiraho umutoza mushya aho kuri uyu 9 Nyakanga yasinyishije Ruremesha Emmanuel watozaga Ikipe ya Muhazi United mu mwaka w’imikino ushize.

Ruremesha Emmanuel si ubwa mbere atoje Musanze FC kuko mu mwaka w’imikino wa 2018/19 yirukanwe bamushinja umusaruro muke. Bisengimana Justin avuye muri Police FC aho yari yungirije Mashami Vincent, uyu mugabo yatoje amakipe arimo Bugesera FC, Rutsiro FC na Espoir FC.
Biteganyijwe ko umwaka w’imikino wa 2025/26 uzatangira tariki ya 15 Kanama 2025 amakipe akina Icyiciro cya mbere mu Rwanda akomeje kwiyubaka.












































































































































































