Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Rayon Sports yongeye kwandikira amateka kuri APR FC

Rayon Sports FC Yatsinze itabariye APR FC

Ku munsi wa 21 wa Shamipyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rayon Sports itsinze bidasubirwaho ikipe ya APR FC ibitego 4-0. Umwaka ushije APR nay o yari yatsinze Rayon Sports ibitego 4-0.

Ku wa kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2016, ni umunsi utazibagirana ku makipe ahora ahanganye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho Rayon Sports yasuye APR FC ikayitsinda biyoroheye cyane ibitego 4-0.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe mu bice byombi by’umukino, aho Kasirye yatsinze ibitego 2 mu gice cya mbere akabatera akanozangendo mu cya kabiri ari na cyo cyabaye icya kane. Igitego cya gatatu cya Rayon Sports cyatsinzwe na Diarra, ku munota wa 46.

N’ubwo Rayon Sports itsinze bene ako kageni APR FC, igumye ku mwanya wa kabiri n’ikinyuranyo cy’inota rimwe, kuko APR FC ifite amanota 46 na ho Rayon Sports ikagira 45, ariko ikaba ifite umukino w’ikirarane izakina na Etincelles FC. APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona.

Rayon Sports yaherukaga gutsinda APR FC ku itariki 09 Werurwe 2013 na bwo iyitsinze ibitego 4-0.

Uko indi mikino yagenze:

Kiyovu Sports yatsinzwe na AS Kigali igitego 1-0;  Mukura yihaniza Gicumbi FC ku bitego 3-0; Espoir FC itsinda Marines FC igitego 1-0, AS Muhanga itsinda Etincelles ibitego 3-1 Bokota Labama afitemo ibitego 2; Amagaju yatsinze Musanze igitego 1-0 na ho Bugesera itsinda Rwamagana FC igitego 1-0.

11 babanjemo ku mpande zombi:

APR FC

Ndoli Jean Claude (GK), Bayisenge Emery, Rwatubyaye Abdul, Rusheshangoga Michel, Mukunzi Yannick, Iranzi Jean Claude (C), Bigirimana Issa, Sibomana Patrick, Rutanga Eric, Benedata Janvier na Ndahinduka Michel.

Rayon Sports:

Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C), Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Tubane James, Munezero Fiston, Mugisha François, Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot, Ismaila Diarra, Kasirye Davis na Nshuti Dominique Savio.

Rene Anthere

Rayon Sports FC Yatsinze itabariye APR FC

Rayon Sports FC Yatsinze itabariye APR FC

Nubwo ari APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Stade yari yakubise yuzuye

Nubwo ari APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Stade yari yakubise yuzuye

Hagati ya APR na Rayon Sports FC ntibyari byoroshye

Hagati ya APR na Rayon Sports FC ntibyari byoroshye

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities