Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

RBC iranenga abantu bagifata indwara y’igituntu nk’amarozi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kiranenga abantu bagifata indwara y’igituntu nk’amarozi bigatuma bativuriza ku gihe bakajya kwivuza yarabarenze ndetse bigatuma idacika burundu kuko hari abo bigaragara ko igihitana.   

Ibi byavuzwe nyuma yo gutangaza ko mu bana ibihumbi 350 bavuka buri mwaka 99% byabo bahabwa urukingo rw’iyi ndwara y’igituntu, ariko ntibivuze ko mu Rwanda n’ubwo ijanisha ry’abarwara iyi ndwara riri hasi abo ihitana na bo bari 8.2% by’abantu basaga ibihumbi 5678, ibi bikaba biva kuba hari abakibikerensa bakabifata nk’amarozi bigatuma abantu bapfa.

Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko n’ubwo urukingo rw’igituntu rwafashije kurengera ubuzima bw’abasaga miliyari ku Isi, ariko buri mwaka abantu miliyoni imwe n’ibihumbi 400 bicwa n’indwara y’igituntu.

U Rwanda mu ngamba zafashwe zirimo no gukingira abana bikagera ku kigero 99%, bikaba byarafashije mu kugabanya ijanisha ry’abandura iy’indwara y’igituntu.

Byiringiro Rusisiro ni umuyobozi mu ishami rirwanya indwara y’igituntu mu kigo k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC avuga ko gukingira abana indwara y’igituntu atari byo byagenderwaho gusa.

Agira ati “Gukingira abana sibyo byagendeweho gusa ahubwo hari ingamba zindi zagiye zishyirwa mu bikorwa, harimo gupima hakiri kare indwara y’igituntu cyane cyane abagaragara ko bafite ibimenyetso by’igituntu, ariko n’ubwo kugeza ubu hari abarwayi 57 mu baturage ibihumbi 100 mu Rwanda. Ijanisha mu myaka 20 ishize rigaragaza ko abarwayi bari kuri 98 barwaye igituntu mu baturage ibihumbi 100. Ariko n’ubwo hari abakiyikeresa bayitiranya n’amarozi bigatuma intego itagerwaho ariko  hazakomeza gukorwa ubukangurambaga mu baturage  kugira ngo hatagira abakomeza guhitanwa n’iy’indwara”

Byiringiro akomeza avuga ko mu ngingo y’imari 2019/2020 hakiriwe abarwaye igituntu 5678.

Urukingo rw’igituntu ni rumwe mu nkingo 13 zitangwa mu Rwanda muri gahunda isanzweho y’ikingira. Kuri ubu rumaze imyaka 100 rutangiye guhabwa abana bavuka hirya no hino ku Isi, aho mu Rwanda rwatangiye gutangwa mu 1969.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities