Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

RBC na MTN mu bukangurambaga bw’iminsi 30 yo kurwanya indwara zitandura hifashishijwe sms

Mu rwego rwo kunoza ubukangurambaga bugamije kurwanya indwara zitandura, cyane cyane diyabete, kanseri ndetse n’indwara z’umutima, no gushishikariza abantu kuzipimisha hakiri kare mu gihugu cyose, kuva ku wa 12 Ugushyingo 2020, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yatangije ubufatanye na MTN Rwanda bw’iminsi 30 bwiswe Y’ello Doctor, hagamijwe kurushaho kubugeza kuri benshi.

Iyi gahunda izarangwa n’ibikorwa byo gukora ubukangurambaga ku ndwara zitandura hifashishijwe ubutumwa buzahabwa abaturarwanda bose bashishikarizwa kwirinda ibyongera ibyago byo kurwara izi ndwara birimo nko kunywa itabi, kunywa inzoga nyinshi, kudakora imyotozo ngororamubili, kurya umunyu mwinshi, kugira umubyibuho ukabije, kurya indyo itaboneye n’ibindi.

Hazakoreshwa uburyo bwo gutanga ubutumwa bugufi bunyuze kuri telephone zigendanwa ariko hakazanakoreshwa uburyo bwo gutanga ubutumwa bushishikariza abantu kwirinda hifashishijwe itangazamakuru.

Ibikorwa by’ubukangurambaga mu kurwanya indwara zitandura zirimo Diabete, kanseri ndetse n’indwara zifata umutima, byatangijwe na MTN Rwanda ifatanije na RBC aho guhera uyu munsi abafatabuguzi ba MTN bazajya bahabwa ubutumwa bugamije kubashishikariza kwirinda no kwisuzumisha izi ndwara hakiri kare.

Muri ubu bukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandura MTN Rwanda yatanze amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni icumi (10,000,000Frw) mu rwego rwo kugira ngo iki gikorwa kizagende neza. Dr Nsanzimana Sabin Umuyobozi wa RBC hamwe na Mitwa Kaemba Umuyobozi wa MTN Rwanda.

Dr NSANZIMANA Sabin, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yavuze ko yishimira ubu bufatanye na MTN mu kurwanya izi ndwara zitandura.

Yagize ati “Turashimira MTN cyane kuri ubu bufatanye cyane ko turi kurwanya izi ndwara zitandura zirimo Diyabete, kanseri n’indwara zifata umutima ariko tunirinda Coronavirus kuko byamaze kugararaga ko mu bantu bicwa na coronavirus, benshi muri bo baba barwaye izi ndwara zitandura turimo kurwanya uyu munsi.”

RBC kandi ishishikariza buri munyarwanda wese kwirinda indwara zitandura hifashishijwe ibi bikurikira: gukora imyitozo ngororangingo, kurya indyo yuzuye intungamubiri, gufata ibiribwa birinda indwara birimo imboga n’imbuto, kunywa amazi menshi ndetse no kwisuzumisha buri mwaka ngo harebwe niba nta ndwara zitandura waba ufite kugira ngo ukurikiranwe hakiri kare ubashe gukira.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Madamu Mitwa Kaemba Ng’ambi yavuze ko amafaranga batanze azafasha kugura ibikoresho bizifashishwa muri iki gikorwa kugirango kizagende neza.

Yagize ati “Si ubwa mbere dukoranye na RBC kuko no muri ibi bihe bya coronavirus twafatanije gukangurira abaturage kwambara neza agapfukamunwa kandi turizera neza ko byatanze umusaruro.”

Yakomeje avuga ko “Kuri iyi nshuro rero aya mafaranga azafasha mu kohereza ubutumwa bugufi inshuro enye mu kwezi ku bafatabuguzi ba MTN barenga miliyoni esheshatu, azafasha kandi gutanga ibiganiro bishishikariza abanyarwanda kwirinda no kwisuzumisha indwara zitandura kuri Radiyo no kugura ibikoresho bizifashishwa muri iki gikorwa.”

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities