Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubavu: Abakunzi b’isambaza barifuza ko uburobyi bwakomeza mu minsi mikuru

Abakunzi b’isambaza n’abacuruzi bazo mu Karere ka Rubavu barasaba ko muri iyi minsi mikuru, ihuriranye n’imboneko z’ukwezi ikiyaga cya kivu kitafungwa kugira ngo bakomeze kubona agasosi bayizihiza.

Nk’uko tubikesha RBA, izi mpungege bagarukaho zishingiye ahanini ku bushobozi bwo kuzihaha kuko bavuga ko igiciro cy’isambaza kiri hasi ugereranije n’igiciro cy’inyama. Ni icyifuzo RAB yemeje ko ikiyaga kizakomeza gukora kidafunze bityo ko abarobyi bakomeza kwitabira akazi ariko bubahiriza ingamba zo kwirinda Covid 19.

Mu isoko rya Gisenyi abacuzi b’isambaza ndetse n’abaguzi bazo, akanyamuneza ni kose baganira ndetse baciririkanya ibiciro kugira ngo abaje guhaha bagure badahenzwe bityo bibafashe gukomeza kwizihiza iminsi mikuru irimo n’isoza umwaka.

Umusaruro w’isambaza ni wose mu isoko ndetse abakunzi bazo n’abacuruzi bemeza ko igiciro cyazo kiri hasi ugeranije n’icy’inyama, amahirwe kuri buri wese uzihaha ashingiye ku bushobozi bwe.

Gusa bagaragaza impungenge ko iyi minsi mikuru iri guhurirana n’imboneko z’ukwezi aho uburobyi mu kiyaga cya kivu bukunze gufungwa kubera ibihe by’akanamo zikabura ku isoko ku bazikeneye bityo bufuza ko kitafungwa kugira ngo zitazabura ku isoko kuba zikenewe.

Uwineza Shellah ni umwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu aka yari aje guhaha   avuga ko isambaza ari iryo usanga bahuriyeho bose haba abakire cangwa abakene

Yagize ati “isambaza zidufasha kubona agasosi cyane ku bafite ubushobozi bwo hasi kuko usanga igiciro cy’inyama kiri hejuru ikifuzo cyacu rero nuko baba baretse gufunga ikivu bakazagifunga nibura nyuma y’iminsi mikuru.”

Ikimanizanye Jeanne D’Arc ni umucuruzi mu isoko rya Rubavu hamwe na bagenzi be baremeza ko inyama zahenze rubanda rugufi atabasha kwigurira ikiro kibihumbi bitatu arkoi isambaza usanga haboneka niza maganatanu ukagenda ugakora agasosi ukagaburira abana

Uhagarariye ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu Karere ka Rubavu Gakuru Jean Baptiste agaruka kuri izi mbogamizi zagaragajwe n’abaturage, yavuze ko mu gihe bafungaga Ikivu mu minsi itanu, bemeje ko bazagifunga iminsi itatu indi ibiri yegereza umunsi mukuru usoza umwaka abarobyi bakajya mu mazi mu makipe, kuko na bo baba bakeneye ikiruhuko.

Ni umwanzuro utavugwaho rumwe n’abarobyi bakoresha imiraga bita icyerekezo, bahawe na Leta yemewe, bavuga ko kitajyanye n’igihe kuko iyi miraga yaba mu gihe cy’umwijima cyangwa mu gihe hari umucyo w’ukwezi babona umusaruro bityo basanga ikibazo cy’imikorere kitakoma mu nkokora icyifuzo cy’abaturage ahubwo banifuza ko igihe cya Kanamo cyakurwaho kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.

Agaruka kuri izi mpaka z’abarobyi ndetse n’icyifuzo cy’abaturage basaba ko uburobyi bwakomeza mu kiyaga cya Kivu muri iyi minsi mikuru, Umukozi mu kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB ukurikirana uburobyi bw’amafi mu Ntara y’Iburengerazuba Dr Gatare Robert yemeje ko nta mpamvu yabangamira abaturage kwizihiza iminsi mikuru bishimye bityo asaba abarobyi gukomeza akazi ikiyaga kidafunze

Gusa RAB yibukije abaturage by’umwihariko abarobyi gukomeza kwitawararika muri iyi minsi mikuru bubahiriza ingamba zo kwirinda covid 19 mu kazi kabo.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities