Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubavu: Abaturage barenga 150 bahangayikishijwe n’ingurane idakwiye babariwe

Mu karere ka Rubavu, hari abaturage barenga 150 bo mu Murenge wa Cyanzarwe, bavuga ko bahangayikishijwe n’ingurane idakwiye babariwe ku butaka bwabo, buzubakwamo uruganda rwa Sima.

Bamwe muri bo bagaragaza ko hatitawe ku gaciro ku butaka muri iki gihe, abandi bagasaba kurenganurwa kuko abakomisiyoneri aribo bagushije igiciro uko bishakiye.

Bamwe muri abo baturage bagera ku 151 barimo abakuwe mu ishyamba rya Gishwati, bamaze igihe batujwe mu murenge wa Cyanzarwe.

Bavuga ko hashize amezi arenga 9 babariwe ubutaka bwabo burenga hegitari 26 buri mu kagari ka Busigari muri uwo murenge, kugirango hazubakwe uruganda rwa sima.

Metero kare imwe ngo yabariwe ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri, aho bavuga ko ayo mafaranga ari make bashingiye ku gaciro ku butaka.

Gusa impungenge bamwe bagaragaza n’uko bemeye kuyasinyira bidaturutse ku bushake bwabo kuko bamwe muri bo batazi gusoma no kwandika.

Ni mu gihe hari abandi banze gusinya, kuko babona amafaranga bahabwa adahwanye n’agaciro ku butaka bwabo bitewe n’abakomisiyoneri bagwisha hasi igiciro, bagasaba inzego zibishinzwe kubarenganura.

Eng Emmanuel Mbitezimana umuyobozi w’urwo ruganda, Rubavu Ciment Factory anahakana ibivugwa ko ba nyir’ubutaka basinyishijwe ku gahato. We agaragaza ko batahenze aba baturage, kuko bazishyura bashingiye ku giciro cyatanzwe n’abagenagaciro.

Zimwe mu mpamvu zigaragazwa n’aba baturage ko bahendwa, benshi muri bo ni abafite ubutaka bungana na metero 50 kuri 50 bwabaruwe ku giciro cy’amafaranga miliyoni enye y’ingurane, mu gihe hari undi muturage begeranye wari ufite ubutaka butakozweho n’uruganda wabugurishije kuri miliyoni umunani zamafaranga y’u Rwanda,

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyanzarwe buvuga ko igenagaciro ry’ubutaka bwo muri aka gace, ryakozwe mu mwaka wa 2018, amafaranga make yatangwaga kuri metero kare yari 522 frw, naho amenshi ni amafaranga 2.794frw.

Ariko Umunyamabanga Nshingabikorwa y’uyu Murenge, Uwimana Vedaste arasaba abaturage bafite ibyo bibazo kubagana, bakabafasha gukora igenagaciro mvuguruza bizwi nka Contre expertise.

Uyu muyobozi anavuga ko ibyo bireba n’abaturage bavuga ko basinyishijwe bidaturutse ku bushake bwabo, kuko kugeza ubu ayo masezerano atarashyikirizwa inzego z’ubuyobozi.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities