Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rugando/Gasasa: Imiryango isaga 100 yahawe imfashanyo y’ibiribwa

Muri ibihe bihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVI-19, hafashwe ingamba zo gukumira ikwirakwiza ryacyo, harimo na gahunda ya #GumaMurugo. Iyi gahunda yatumye abasanzwe ari ba nyakabyizi bahura n’inzara ikomotse kuy kubura ibibatunga.

Leta yafashe ingamba yo kubagenera ibiribwa by’igihe gito ariko kandi abaturage bagahuza amaboko, imiryango itari iya Guverinoma, amatorero n’amadini bose bakunganira iyo gahunda ya Leta yo gufasha ababona ibyo kurya bibagoye.

Mu mudugudu wa Gasasa, Akagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, abaturage bishatsemo igisubizo mu gufasha abatishoboye n’abandi babona ifunguro bibagoye muri iyi minsi, bakusanya inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda akabakaba ibihumbi magana inani.

Ari ibyatanzwe n’ubuyobozi bw’igihugu ari n’inkunga yatanzwe n’abaturage byose byahurijwe hamwe bihabwa abadafite aho bakura ikibatunga muri iyi minsi.

Kalimba Emmanuel ni umusaza ugendera mu mbago, ubumuga abumaranye umwaka. Umuryango we ugizwe n’abantu batandatu. Umwana we ni umukanishi ariko akazi ke karahagaze kandi ni we wabafashaga ku birebana n’imibereho.

Ashimira Leta kuba yabagobotse. Ati «Ndashima Leta kuba yatugobotse kuko twari tugeze ahakomeye. Ubu kubona ifunguro ntibyari bitworoheye, ariko ubu turasunikaho iminsi. Ariko ibi biramutse bikomeje bakongera bakatugoboka kuko byaba bibi kurushaho.»

Uwamugira Selaphine abana n’umwana we. Ubusanzwe atunzwe no gukora mu bwubatsi aho ahereza abafundi. Avuga ko kuva gahunda ya #GumaMurugo yatangira, we n’umwana we bamaze kuburara inshuro eshatu.

Agira ati “Ibintu byaradukomeranye. Ubu mu cyumweru kimwe maze kuburaramo nibura inshuro eshatu, ariko kuba Leta yatwibutse ikatugoboka, n’ubwo bidahagije, biruta buriburi. Turasunika iminsi. Imana idufashe ibi bihe ntibikomeze bitya, ubuzima bwatugora, twashira, kuko tutabona ibidutunga. Mbaho ari uko nakoze.»

Mukabucyana Francine ni umubyeyi w’abana bane. Avuga ko ubuzima bwe abukesha umukobwa we mukuru ariko ubu adakora kuko akazi kahagaze. Ashima Leta kuba yabagobotse muri ibi bihe bitoroshye.

Agira ati «Uusanzwe dutunzwe no gukorera abandi ariko ubu nta kazi kariho, murumva ko kubaho bigoye. Ibyo baduhaye biratuma dusunika iminsi ariko turasaba Imana ikize Isi iki cyorezo, kuko bikomeje bitya ubuzima bwatugora. Turashimira umubyeyi wacu Leta azakomeze kutuzirikana.»

Niyitanga Salton, Umukuru w’Umudugudu wa Gasasa, avuga ko inkunga ya Leta yasanze abatuye uwo mudugudu bamaze gukusanya inkunga igera ku bihumbi magana arindwi na mirongo icyenda na bitanu (795.000Frw). Iyo nkunga yaguzwemo ibiribwa bihuzwa n’ibyatanzwe na Leta, bihabwa imiryango isaga ijana, igizwe n’abantu basaga 350.

Agira ati «Turashimira abaturage ba Gasasa kuba baragize igitekerezo cyo gufasha bagenzi babo batabona ikibatunga muri iki gihe. Turashimira kandi na Leta yacu kuba ikomeza gutekereza ku batishoboye. Abaturage bacu bahora bazirikana bagenzi babo bari mu bibazo, kuko umuco wo gufashanya no gutabarana ni uwacu. Icyo nabasaba ni ugukomeza kuwusigasira.

Gahunda yo kugoboka ababona ibyo kurya bibagoye yatangijwe na Guverinoma, abaturage babishoboye, imiryango itari iya Guverinoma, amatorero n’amadini bose bakunganira iyo gahunda ya Leta.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities