Bamwe mu bagabo n’abagore bo mu murenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo batangaza ko imvugo Uburinganire yumvikana nko kungana no gukora bimwe ku mugabo n’umugore. Bakaba basanga ibyiza ari ugukoresha imvugo Ubwuzuzanye kuko ariyo yafasha abashakanye guteza imbere urugo badahohoterana.
Ashingiye ku muco n’inshingano z’umugabo n’umugore muri sosiyeti nyarwanda, Siwenteze Verediana ahamya ko nta mugore uringanira n’umugabo. Aragira, ati “none se waringanira n’umugabo ute? Umugabo ko ashobora kujya hejuru y’inzu akubaka, cyangwa umuntu akarwara akamuheka, ubu njye w’umugore nanjya mu ngombyi ngaheka? Icyo nemera n’ubwuzuzanye umwe agakora icyo ashoboye, bose bagahahira urugo”.
Uburinganire bukunze kuvugwa cyane ku micungire y’umutungo y’abashakanye. Abagore bo muri Bushoki banenga abagabo kwikubira umutungo wavuye mu byo bafatanyije gukora. Nyirandizanye Donatha, umugabo we amaze imyaka itanu yaramutaye ariko ngo no mu gihe babanaga umugore yakoraga wenyine kandi n’ibyo akoreye umugabo akabisahura.
Ati “amatungo yagiye ayiba mu rugo akajya kuyagurisha, amafaranga akayarya yashira akagaruka kandi nkamwakira nk’umugabo. Uko kudafatanya na we ngo dukorere urugo bituma mba mu cyiciro kirihirwa mituweli na Leta.”
Ku rundi ruhande, abagabo bavuga ko hari abagore bagambira gutungwa n’abagabo. Hagenimana Isaac, agaya abashaka kuringanira ku mutungo ariko ntibaringanire ku mikorere.
Ati “hari igihe umuntu azana umugore, ariko uwo mugore ntaba aje kwicara kugira ngo umugabo amutunge. Ntekereza ko kuringanira ari ukugira ngo mukore mwembi mukure amaboko mu mufuka. Umusaruro uhurizwe hamwe mu rugo, abarugize barusheho kugira ubuzima bwiza.”
Mu gihe abagabo n’abagore batarumva kimwe ihame ry’uburinganire n’ubwuuzanye, Impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe, isobanurira abaturage hirya no hino mu gihugu impamvu n’intego ya politike y’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.
Kanakuze Jeanne d’Arc, Perezidante wa Profemmes twese hamwe, asobanura ko uburinganire bugamije gutanga amahirwe angana ku mugabo n’umugore no ku mwana w’umukobwa n’umwana w’umuhungu.
Akomeza avuga ko hari imigirire karemano idashobora guhinduka ariko ibitari karemano byahinduka. Ati “abantu ntibangana ariko barareshya imbere y’amategeko. Karemano ntawuyihindura; abagabo ntibazonsa abana kimwe nk’uko hari ibindi abagabo bakora abagore badashobora. Ariko ibitari karemano birashoboka; umugabo yogeje amasahani cyangwa ahetse umwana we, ntabwo yapfa, umugore kuba yatema igiti ntabwo yapfa (…). Buri wese narebe niba urugo rwe rutera imbere n’uruhare abifitemo”.
Inzira iracyari ndende mu kwigisha amategeko agenga umuryango n’imicungire y’umutungo w’abashakanye, Kamali Jean de Dieu, uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushoki, atangaza ko abaturage baganirizwa mu mugoroba w’ababyeyi no mu nteko z’abaturage.
Uwiringira Marie Josee














































































































































































