Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rusizi: Bamusanganye Urumogi Munsi Y’Igitanda

Mu Mudugudu wa Rushakamba, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi hafitiwe umugabo w’imyaka 30 wahishaga urumogi muri matora ku musego.

Ni umugabo wubatse kuko afite umugore n’umwana umwe, we akaba afite imyaka 30 y’amavuko.

Mbere y’uko afatwa, yabanje gushyira abasore urumogi bari bamutumye, agarutse ngo abazanire urundi, asanga inzego z’umutekano zamutegeye iwe zimufata ubwo.

Ibyo muri aka gace bisa n’ibidasanzwe kuko mu minsi yatambutse hari abasore bagaragaye bidoga ko banywa urumogi ku mugaragaro, ikintu ubusanzwe kigirwa ibanga.

Byatumye ubuyobozi butangira kugenza iki kintu, buhaguruka uhereye k’umurenge kugeza ku rwego rw’Akarere.

Umuturage waganiriye na Imvaho Nshya kuri iki kintu yavuze ko ubuyobozi bwasanze ari ngombwa mu buryo bwihutirwa ko abo basore bashakishwa bagafatwa.

Ati: “Aha mu Rushakamba hahise hashyirwa irondo ryihariye ry’abantu bane bahirirwa ku manywa n’abandi bane baharara buri joro, bafatanya n’inzego z’umutekano. Abaturage bakoreshejwe inama basabwa gutanga amakuru ku bo bakeka ko banywa bakanacuruza urwo rumogi.”

Amakuru yabonetse nyuma y’aho niyo yahereweho bashakisha abo bantu, gusa ababicuruzaga batangiye kujya babikora noneho rwihishwa bacungana na Polisi.

Umwe mu bahise batangira gushakishwa ni umugabo uvugwa muri iyi nkuru ndetse ngo yigeze no gufungwa imyaka itatu azira ubwo bucuruzi butemewe.

Mbere yo gufatwa, yarazindutse kare ajyana udupfunyika twarwo aho za Rushakamba, ahageze ahasanga abasore bamutegereje ararubaha bamuha amafaranga.

Abari bari ku irondo baramubonye birinda kumwereka ko bamubonye koko cyangwa ko bamushakisha, ahubwo bakomeza kwitembereza hafi aho banga kumukanga ngo atabacikana n’abo basore.

Akirangiza kurubaha, yasubiwe iwe kuzana urundi abo mu irondo barya akara bagenzi babo ko atashye, ariko nabo bamugenda runono akirangiza gukingura iwe, nabo baba baramwinjiranye bamusanga udupfunyika tubiri tw’urumogi yari yahishe munsi ya matora, k’umusego.

Ntibyatinze kuko yahise yambikwa amapingu, ashyikirizwa ubugenzacyaha kuri Station yabwo ku Murenge wa Kamembe.

Hari abatuye Umudugudu wa Rushakamba bavuga ko ugaragaramo abantu bakekwaho gukoresha urumogi kandi bakaba n’abambuzi batega abahisi n’abagenzi bakabacuza utwabo.

Abahatuye bavuga ko batatse kenshi batabaza inzego ngo zibakize abo bantu ariko ziratinda.

Muri iki gihe ariko bavuga ko hari impinduka zigaragara nubwo ari nto, bakizera ko amaherezo aho batuye hazatekana.

Umwe muri bo ati: “Ubwo batangiye kujya babagwa gitumo bakabasangana urwo rumogi, amaherezo nibyo twibwa bizagenda biboneka dutekane. Nibagenzure no mu nzu zicumbitsemo abakora uburaya kuko hari byinshi tubura bijyanwayo. ingamba zifatwa ku banywa bakanacuruza urumogi zifatwe no kuri abo bose wenda tuzahumeka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux avuga ko nyuma y’aho hagaragaye abidoga kunywa no gucuruza urumogi ku mugaragaro  muri Rushakamba, hatangiye ibikorwa byo kubafata.

Ati: “Icyo gihe twahise dufatamo barindwi, dukorana inama n’abatuye uriya Mudugudu, batwemerera uruhare rwabo mu gutungira agatoki ubuyobozi aho bakeka ibyo bikorwa hose.’’

Muri ibyo bikorwa kandi hashyizweho irondo ryihariye rikora amanywa n’ijoro rikorwa n’abantu bane basimburanwa muri ibyo bihe byombi.

Ati: “Twahise tuhashyira irondo ryihariye, iry’amanywa ry’abantu bane basimburwa n’abandi bane b’ijoro, duhashya ibyo bikorwa bibi kuko uretse uriya warufatanywe mu nzu, hari abandi batatu twafatiye aho mu Rushakamba barunywa, bose bashyikirizwa RIB ya Kamembe ngo bakurikiranwe kuko kiriya ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.”

Asaba abakoresha ibiyobyabwenge kubireka kuko nibakomeza kubinywa, bitazabura kubagiraho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities