Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rusizi: Inkuba Yishe Umunyeshuri

Mu mvura nyinshi yaguye k’umugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 31, Mutarama,2026, Inkuba yakubise umunyeshuri witwa Nyiraguhirwa Emelyne wari wugamanye na bagenzi be batatu mu kiraro cy’inka z’iwabo iramuhitana.

Byabereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Gaseke, Umurenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi.

Umwe mu bana bari bugamanye yabwiye ikinyamakuru Rebero.rw ko bari bavuye kwiga bari kumwe na mugenzi wabo bajya kugama mu kiraro cy’iwabo nibwo bahuraga n’ako kaga.

Ubukana bw’urusaku rwayo rwarabakanze barebye babona mugenzi wabo yamutaye hanze y’ikiraro yapfuye.

Uwo bari kumwe akayirokoka yagize ati: ” Yamukubise imuta hanze aragwa ntiyanyeganyega. Turebye dusanga yapfuye duhamagara abari bugamye mu nzu baraza barebye basanga koko yapfuye, ni ko guhuruza abaturanyi, ubuyobozi n’inzego z’umutekano zirimo RIB, bahageze na bo basanga byarangiye.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye witwa Kimonyo Kamali yemeje ayo makuru, avuga ko yari umwana w’imyaka 12 wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri GS Gaseke.

Ati: “Ni byo twahageze dusanga yapfuye. Ubu umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mibilizi mbere y’uko ashyingurwa. Inkuba yamukubise imukura mu bandi bana 3 bari bugamanye imuta hanze ahita apfa.’’

Yasabye abaturage kwirinda kugama ahantu bashobora kugira ibyago byo gukubitwa n’inkuba harimo no mu kiraro kuko amaganga y’inka n’amase yazo hari uburyo yoroshya ko inkuba ihakubita.

Asanga hakwiye ubuvugizi ibice nk’ibi byibasirwa n’inkuba, abaturage bagahabwa imirindankuba nk’uko bimeze mu bigo by’amashuri, ku nsengero n’ahandi hahurira abantu benshi kugira ngo ibyago nk’ibi byirindwe.

Ati: “Nubwo umurindankuba utaba kuri buri nzu y’umuturage ariko mu gace runaka batuye ukahashyirwa. Byagabanya ibi byago, bikanaba igisubizo kirambye ku buzima bw’abaturage, kuko bigaragara ko mu misozi miremire hakunze kwibasirwa n’inkuba.”

MINEMA ivuga ko inkuba ari cyo cyiza kica Abanyarwanda benshi ubaze hafi buri mwaka.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities