Bamwe mu baturage bafite imitungo mu nkengero za Pariki ya Gishwati-Mukura bavuga ko ingurane bahawe y’amatungo magufi n’amaremare idahwanye n’imitungo bahafite.
Aba baturage biganjemo abo mu tugari twa Rubonde na Mubuga bavuga ko mu mwaka wa 2016 aribwo babujijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro kongera gukorera ibikorwa birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka cyangwa gusana inzu mu nkengero za Pariki ya Gishwati-Mukura.
Icyo gihe ngo haje umushinga witwa LAFLEC, ubashishikariza gufata neza inkengero z’iyi Pariki no gusubiranya ibyari byarangijwe nk’ibyobo byacukurwagamo amabuye y’agaciro n’ibindi. Bahawe amatungo arimo ihene, intama ndetse n’inka ngo bibateze imbere mu cyimbo cy’ibyo bakoraga mu nkengero za pariki.
Singirankabo Gabriel, umwe muri aba baturage yagize ati “Ni ubutaka Data yarazwe na Sogokuru mbufitiye n’ibyangombwa. Nari mfitemo n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro nacyo ngifitiye ibyangombwa none imyaka itatu irashize ntemerewe kukibyaza umusaruro, ni igihombo gikomeye. Natunguwe no kuba barampaye intama ngo ni ingurane birengagije umutungo mfite kuri ubwo butaka uko ungana.”
Nduwayo Fabien na we ati “Iyo batubuza kubyaza umusaruro ubutaka bwacu nibura bakaduha ingurane ikwiye, ariko baraje baduha amatungo banadusaba ko twatera ishyamba n’icyayi ku butaka twahingagaho imyaka yadutungaga.”
Amatungo bahawe ni inkunga si ingurane
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya, Icyizihiza Alida, yavuze ko aba baturage batarahabwa ingurane, ahubwo ari inkunga bahawe.
Ati “Nibyo koko babujijwe gukorera ibikorwa biramba ku butaka bwabo, ariko nta ngurane bari bahabwa kuko amatungo bahawe ni inkunga.”
Mukeshumuremyi Anitha, umukozi w’Umushinga LAFLEC mu karere ka Rutsiro, ntabusanya n’ibivugwa n’umuyobozi w’Umurenge.
Ati “Uyu ni umushinga ushinzwe gusubiranya ishyamba rya Mukura, imibereho y’abaturage mbere yari ishingiye ku gucukura amabuye y’agaciro, gusarura amashyamba ndetse n’ubuhinzi. Kubera ko bari basanzwe batunzwe n’iyo kimeza kandi bakaba barabujijwe kongera kuyangiza twabahaye amatungo mu rwego rwo kubafasha. Ntabwo ari ingurane n’ikimenyimenyi ibyangombwa byabo by’ubutaka baracyabifite.”
Umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe ubutaka, Muhimpundu Janvier, we avuga ko itegeko rishyiraho Pariki ya Gishwati-Mukura riri mu nzira zo kuvugururwa ndetse n’imbibi nshya za Pariki zigiye gushyirwaho.
Ati “Itegeko nirimara kwemezwa, ibikorwa by’ubukerugendo bigiye gutangira, abaturage bahafite ibikorwa bazabarirwa bahabwe indishyi ikwiye nkuko amategeko abiteganya.”

Parike ya Gishwati-Mukura, irimo urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye birimo amoko y’inyoni asaga 200, amasumo, amasoko y’amazi hamwe n’ibiti bya kimeza n’ibindi.
Icyifuzo cy’abaturage ni uko bahabwa ingurane ikwiye mu gihe cya vuba bakimuka mu nkengero z’iyi Pariki ikabyazwa umusaruro ndetse igasurwa na ba mukerarugendo.
Emma Marie Umurerwa













































































































































































