Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Rutsiro: Hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Akamaro K’Ibyanya Bikomye

Kuri uyu wa 03, Ugushyingo, 2025, u Rwanda rwijihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ibyanya bikomye mu gikorwa cyabereye ku biro by’icyanya gikomye( pariki) cya Gishwati-Mukura mu Karere ka Rutsiro.

Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na UNESCO niyo yateguye ibyo kwizihiza uyu munsi mu rwego rwo kwibutsa abantu akamaro ko guturana neza n’ibidukikije no kubigirira akamaro nabyo bikazabibitura binyuze mu kubaha ibyo barya n’umwuka mwiza.

By’umwihariko ku byerekeye icyanya cya Gishwati-Mukura, abagituriye bavuga ko indabo n’inzuki bikibamo byababereye uburyo bwiza bwo gutangiza ubworozi bw’inzuki, babona ubuki bwo kugurisha.

Mahoro Béatrice wo mu Murenge wa Ruhango akaba umuvumvu avuga ko muri iki gihe afite ubumenyi mu mikorere n’imikoranire y’urusobe rw’ibinyabuzima bityo akaba yarabuhereyeho yorora inzuki.

Ashima kandi ko ku munsi wo kuzirikana akamaro k’ibyanya bikomye, baboneraho uburyo bwo guhugurana.

Yabwiye UMUSEKE ati: “Ku munsi nk’uyu turahura tukaganira, tukamenyana, tuwuboneraho n’amasoko y’aho twagurisha ubuki, abashyitsi bagasura uruganda bakabona itandukaniro ry’ubuki buva mu byanya bikomye n’ubuki buva ahandi.”

Uwamahoro Dévothe we asanga kubungabunga ibinyabuzima byarabafashije kugera ku iterambere rirambye no kugira uruhare mu kurwanya ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Ati: “Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura ni urugero rwo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere abaturage. Tugomba gushyira imbaraga mu kuyitaho kuko yaduhinduriye ubuzima.”

Dominique Mvunabandi, umuyobozi muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, avuga ko kuva mu mwaka wa  2023 bitaye ahanini mu gufasha abavumvu [kazi] baturiye Pariki ya Gishwati-Mukura kumenya uko umwuga wabo ukorwa neza.

Ati: “Abagore nibo bagira inshingano nyinshi. Iyo ubashije gutera imbere mu kongera ubumenyi no kugira imbaraga zo gukora no gutekereza, bahanga udushya duhindura aho batuye n’ababakomokaho.”

Avuga ko hari bn’umushinga wiswe ‘UNESCO–Guerlain Women for Bees’ ubagenewe ngo bakorana na UNESCO mu gushishikariza bagenzi babo kwita ku nzuki mu rwego kurushaho kuzamurira agaciro ubuvumvu.

Mvunabandi ati:  “Bazi neza ko ari umushinga watangijwe kubera  icyanya gikomye cya Gishwati. Ni uburyo bwo kubahuza no kubabanisha neza na Pariki.”

Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yemeza ko  uyu mushinga wagize uruhare rukomeye mu ‘guteza imbere uburinganire’ hagati y’umugabo n’umugore.

Mu Rwanda hari ibyanya bibonekamo urusobe rw’ibinyabuzima bisigaye hake ku isi  nko muri Pariki ya Nyungwe ubu iri mu bigize umurage w’isi.

Ni ibyanya bibungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bigafasha abantu gusobanukirwa no gukurikirana isano y’ibikorwa bya muntu n’ibidukikije.

Bifasha mu bushakashatsi, gushakira ibisubizo ibibazo bijyanye no kwangirika kw’ibidukikije n’ibindi byatuma abantu bagira ubuzima bwiza.

Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana akamaro k’ibyanya bikomye witabiriwe n’impuguke, abashakashatsi, abarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, abayobozi b’ibice bikikije pariki n’abahagarariye abaturage bafite ibikorwa bishingiye kuri pariki mu buryo runaka.

Pariki ya Gishwati-Mukura ni ishyamba riherereye mu gice cy’Amajyaruguru y’Uburengerazuba bw’U Rwanda mu karere ka Rutsiro igakora no mu karere ka Ngororero.

Urebye neza ubona ko igice cyaryo kininii gikora ku isunzu bita Congo-Nili.

Abahanga mu bumenyi bw’isi bavuga ko iri shyamba ari  rimwe mu gice cy’amashyamba y’imisozi yakomotse kurya Nyungwe agakura kugera muri Parike y’ibirunga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities