Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu.
Bibaye nyuma y’uko Serumogo Ally atandukanye na Rayon Sports tariki 17, Mutarama, 2026 nyuma y’imyaka ibiri n’igice ayikinira ari na Kapiteni wayo.
Shaban Hussein Tshabalala we yagurishijwe na Musanze FC tariki 11, Mutarama, 2026, bamugura Miliyoni Frw 11, we ahabwa Miliyoni Frw 9.
El Merriekh FC Bentiu yatangaje ko Shaban Hussein Tshabalala yasinye amasezerano y’umwaka umwe naho Serumogo Ally asinya amasezerano y’imyaka ibiri, byose bikaba byakoze nyuma y’uko bombi basuzumwe niba bafite ubuzima bwiza.
El Merreikh Sports Club Bentiu ni ikipe yo muri Sudani y’Epfo ikaba ikina mu kiciro cya mbere cya Shampiyona ya kiriya gihugu yitwa South Sudan Premier League.












































































































































































