Sitade Perezida wa Repubulika yemereye abaturage ubwo yiyamamazaga mu matora yo 2017, biteganyijwe ko izubakwa mu minsi ya vuba kuko inyigo yayo yarangiye. Izubakwa mu murenge wa Rwabicuma, Akagari ka Mushirarungu, mu mudugudu wa Kirwa. Izuzura itwaye asaga miliyari 60, igice cy’amafaranga kikaba cyarabonetse.
Iyi sitade izaba imyanya yicarwamo igire ku bihumbi 20 kandi yose ikazaba itwikiriye. Izaba ifite n’ikibuga cy’imitozo ku ruhande. Muri sitade imbere hazaba harimo aho abakina imikino yo gusiganwa ku maguru bakinira, ikibuga k’imikino itandukanye (gymnase) ndetse naho gukinira imikino gakondo nk’igisoro nk’umwihariko ndangamuco wa Nyanza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko iyi sitade inyigo yayo yarangiye kandi n’igice cy’amafaranga azayubaka yashyizwe ku ruhande ku bufatanye na Minisiteri ya siporo (MINISPORTS) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (RHA: Rwanda Housing Authority).
Ati “Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari dushoje 2021-2022 twakoze inyigo y’ahazubwa sitade umukuru w’igihugu yemere abatuye Nyanza yararangiye, izaba igizwe n’ibice bitandukanye bizakinirwamo imikino inyuranye nk’umupira w’amaguru, imikino gakondo n’indi.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa byo kubarura abaturage bazimurwa ahazubakwa iyi sitade no kubishyura (expropriation) bigikomeje kandi bigenda neza aho hazimurwa abaturage bari ku buso bwa hegitari 28 i Rwabicuma.

Iyi Sitade yitezweho byinshi
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyanza mu mirenge itandukanye rwaganiriye na Panorama rugaragaza ko rwiteze impinduka mu mibereho yarwo n’aho kumurikira no kuzamurira impano zitandukanye rufite.
Mbayira Theophile Akilam wo mu mirenge wa Busasamana mu kagari ka Kavumu, avuga ko mu gihe iyi sitade izaba yubakwa ndetse n’igihe izaba irangiye izabyarira inyungu nyinshi. Avuga ko bazabona akazi bakiteza imbere ndetse no mu gihe izaba yuzuye izababera imbarutso yo kugaragaza impano zabo mu mikino itandukanye.
Agira ati “Nk’urubyiruko ndabona iyi sitade igiye kubakwa hano i Nyanza twari twaremerewe na Perezida wa Repubulika, tunamushimira, izaba imbarutso y’iterambere kuri twe. Tuzayibonamo akazi ubushomeri bugabanuke ndetse n’impano zacu mu mikino inyuranye zigaragare. Nkanjye usanzwe usiganwa ku maguru ni umwanya wo kuzamura impano yanjye. Ubuyobozi bwacu bwarakoze natwe kutuzirakana.”

Mukandayisenga Marie Grace wo mu murenge wa Rwabicuma mu kagari ka Mubuga avuga ko nk’urubyiruko by’umwihariko rutuye mu murenge iyi sitade izubakwamo, izababera ishingiro ryo kwiteza imbere ndetse no kwagura imibanire myiza n’abantu batandukanye bazaza mu murenge wabo mu gihe cyo kubakwa kwa sitade n’igihe imikino izaba itangiye kuhabera.
Mukandayisenga ati “Iyi sitade ni igikorwa remezo kizateza imbere umurenge wacu natwe ubwacu kizanadufasha gutsura umubano n’abanyenyanza benewacu tutajya tubonana ndetse n’abo mu bindi bice bitandukanye. Tuzacuruza twunguke mu gihe hazajya haba habaye imikino. Ndizera ko imirimo yo kubaka iyi sitade izadusigira igishoro cyo guhanga twa nshore nunguke twacu. Turashimira Leta yacu nziza yo kabyara ihora idushakira icyaduteza imbere nk’urubyiruko.”
Iyi sitade igiye kubakwa mu karere ka Nyanza ije isanga izindi eshatu zirimo sedate ya Muhanga, iya Nyamagabe ndetse na Sitade mpuzamahanga ya Huye. Akarusho k’iya Nyanza ni uko yo izaba isakaye.
Rukundo Eroge













































































































































































