Panorama Sports
Inzuki zinjiye mu kibuga zihagarika umukino mpuzamahanga wa gicuti waberaga muri Tanzania, wahuzaga City FC Abuja yo muri Nigeria na JKU FC yo muri Zanzibar.
Ni mu irushanwa rya Tanzanite Preseason Tournament riri kubera muri Tanzania ryari ryakomeje gukinwa ku wa Gatatu, tariki ya 3 Nzeri 2025, ku kibuga cya Kwaraa Stadium.
Umukino ugeze ku munota wa 78, irumbo ry’inzuki ryiroshye mu kibuga zisagarira abakinnyi, bose basabwa kuryama hasi kugira ngo hatagira uwo zidwinga cyangwa zikamutera ikindi kibazo.
Si abakinnyi bari mu kibuga baryamye hasi gusa, kuko amashusho yatambukaga ako kanya, agaragaza ko babaye babihagaritse ndetse n’abafana bahagarika ibikorwa byabo, babanza kureka inzuki zari ziturutse mu giti kiri hafi y’ikibuga zibanza gutambuka.
Irumbo ry’inzuki rimaze gushira inyum umusifuzi yatanze uburenganzira abakinnyi bakina iminota yari isigaye y’uyu mukino warangiye City FC Abuja itsinze JKU FC ibitego 2-1.

Inzuki zimaze gutambuka umukino wakomereje aho wari ugeze.












































































































































































