Panorama
Abahinzi b’imboga n’imbuto barenga ibihumbi mirongo itatu bishimira kuba basigaye bahinga bizeye isoko ry’umusaruro wabo. Ibi byabahanduriye imibereho irushaho kuba myiza kuko bahingira ubucuruzi aho kwibanda ku ngandurarugo gusa.
Abahinzi babitangarije RBA dukesha iyi nkuru, ubwo Umuryango TearFund wabafashije guhindura imyumvire no kuzamura ubuhinzi, wasozaga umushinga w’imyaka itanu wari ugamije gufasha abahinzi b’imboga bahinga ku buso buto n’ubuciriritse kubona amasoko.
Uyu mushinga wari ugamije gufasha abahinzi b’imboga n’imbuto kubona isoko, wakoreraga mu Turere 4 aritwo Gasabo, Bugesera, Rwamagana na Kayonza, aho abahinzi b’imboga n’imbuto bahawe amahugurwa n’ibikoresho by’ibanze mu buhinzi ndetse bakaba barafashijwe guhinga ariko bagahinga bafite isoko.
Uyu mushinga wari umaze imyaka 5 watumye ingano y’umusaruro wangirikaga ugabanuka kuko ubu abahinzi bahujwe n’abohereza imboga n’imbuto mu mahanga.
Uwamahoro Annie Justine ukora aka kazi ahamya ko uyu mushinga watumye abahinzi barushaho kubaha umusaruro mwiza wifuzwa mu ruhango mpuzamahanga.
Umuyobozi wa TearFund mu Rwanda, Murangira Emmanuel, avuga ko bishimira kuba barafashije abahinzi gukora ubuhinzi bubateza imbere ndetse binahindura imibereho yabo.
Mugeni Kayitankore wari uhagarariye Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe by’u Burayi wateye inkunga uyu mushinga, ahamya ko uyu mushinga wari ugamije kuzamura abahinzi b’imboga n’imbuto kandi ngo intego bayigezeho.
TearFund ni umushinga wari ugamije guteza imbere ubucuruzi bw’imboga n’imbuto wibandaga ku bagore n’urubyiruko, aho abagore bagize 72.1% byabo wafashije kwiteza imbere.














































































































































































