Panorama Sports
Agace ka mbere k’irushanwa rya Tour du Rwanda kegukanywe n’Umunya-Israel Itamar Einhorn, wakoresheje amasaha ane n’amasegonda atatu ku ntera ya kilometero 173,6, mu gace katangiriye i Rukomo mu Karere ka Gicumbi gasorezwa i Rwamagana kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026.
Itamar Einhorn usanzwe akinira ikipe ya NSN Development Team, yerekanye imbaraga n’ubuhanga mu gusatira umurongo wa nyuma, asiga abo bari bahanganye mu bilometero bya nyuma, aba uwa mbere ku murongo wa Rwamagana.
Iyi akaba ari etape ya gatatu uyu mukinnyi atwaye muri iri siganwa, nyuma y’iyo yari aheruka kwegukana muri 2024. Yakurikijwe n’Umunya-Gabon Hodei Gabina Munoz ukinira Soudal Quick-Step Devo wabaye uwa kabiri, mu gihe Mewael Girmay ukomoka muri Eritrea akinira Istanbul Cycling Team yabaye uwa gatatu.
Iri rushanwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abakinnyi 84 baturuka mu makipe 17 atandukanye. Mu bakinnyi b’Abanyarwanda baje imbere harimo Muhoza Eric waje ku mwanya wa 11, Tuyizere Etienne ku wa 14 na Mugisha Moise ku wa 16, naho Uwiduhaye Mike na Nkundabera Eric bagerageje kwitwara neza no kugumana igikundi cy’imbere, icyatumye bitwara neza muri aka gace ka mbere.
Gusa umunsi wa mbere w’iri siganwa wasojwe n’inkuru ibabaje, aho ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwatangaje ko habaye impanuka ikomeye ubwo abasiganwa bageraga ahitwa i Gabiro. Imodoka iri mu modoka zamamaza zari zikurikiye isiganwa yavuye mu muhanda, igonga abafana bari bahagaze ku ruhande.
Iyo mpanuka yahitanye abantu babiri, ikomeretse abandi 6 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’irushanwa. Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho n’inzego z’ubuvuzi.
Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwihanganishije imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abakunzi b’iri rushanwa muri rusange, buvuga ko buri gufatanya n’inzego zibishinzwe mu gukurikirana iby’iyi mpanuka no gufasha abagizweho ingaruka na yo.












































































































































































