Ubwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron aheruka gusura u Rwanda muri Gicurasi 2021, mu byo yemeye ko azakora harimo ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bacirwa imanza. Ikindi kandi ni ugushyira imbaraga mu ishoramari.
Ni muri urwo rwego mbere y’uko ukwezi kwa Nzeri 2021 gutangira, muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda hazaba hari umukozi wihariye uzaba ahuza inzego z’ubutabera z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa. Ikindi ni uko ikigega cy’u Bufaransa cy’iterambere kigiye kugira icyicaro i Kigali.
Ni mu kiganiro n’abanyamakuru mu rugo iwe, ku wa kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yatangaje ko u Bufaransa bwatangiye gushyira mu bikorwa ibyo Perezida Emmanuel Macron yemereye Perezida Paul Kagame.
Ambasaderi Anfré yavuze ko ibyo Perezida Macron yavuze ubwo yasuraga u Rwanda byatangiye gushyirwa mu bikorwa kandi bigiye gutuma mu Bufaransa hari izindi manza z’abashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zitangira.
Yagize ati “Hari urubanza rw’ukekwaho jenoside ruzaburanishwa mu kwezi k’Ukwakira cyangwa Ugushyingo, hari n’undi mushinjacyaha twavuganye uzajya gushinja mu rubanza ruzaba mu mpera z’ukwa cumi na kumwe n’intangiriro z’ukwa cumi na kabiri. Icyo abo bacamanza nabonanye na bo bashyize imbere, ni ugutegura neza dosiye ku buryo bushoboka kugira ngo imanza zizabe koko, kuko nta kintu kibi nko gutanga ikirego nyuma urubanza ntirube. Dufite kandi ishami rikuru rishinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyoko muntu ririmo abapolisi n’abajandarume, iryo shami navuga ko ari nk’ingabo zifasha abacamanza.”

Akomeza agira ati “Ubushobozi bw’iryo shami rero bwarongerewe. Kugeza tariki 20 z’ukwa cyenda muri Ambasade tuzaba dufite umu ofisiye uturutse muri iryo shami rikuru, akazaba ashinzwe kurihuza n’ubushinjacyaha bw’i Paris bukurikirana ibyaha by’iterabwoba kandi akorana n’ubushinjacyaha bw’i Kigali.”
Mu rugendo rushya rw’umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda, dore ko u Bufaransa bwari bumaze imyaka igera kuri 16 butagira Amabasaderi mu Rwanda, hasinywe amasezerano ajyanye n’urwego rwa Dipolomasi, ishoramari n’imikino…
Ambasaderi Antoine Anfré avuga ko mu nshingano ze mberere na mbere harimo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Kigali muri Gicurasi 2021, kandi agashishikariza abashoramari b’Abafaransa kubyaza umusaruro amahirwe bafite mu Rwanda kuko ari igihugu gitekanye kandi kibereye ishoramari.
Agira ati “Hari ikigega cy’Abafaransa kigamije iterambere -AFD, kigiye kugira ibiro byuzuye hano i Kigali bizaba bishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono mu ruzinduko rwa Perezida ruheruka. Mu by’ingenzi twiyemeje harimo ibijyanye na francophonie, kwigisha igifaransa mu nzego zose, kandi mu buzima ho twatangiye ibintu byinshi kandi tuzakomeza. Hari kandi ibya siporo cyane cyane siporo rusange, itumanaho n’ubuhinzi aho u Rwanda rufite amahirwe akomeye mu ishoramari mu buhinzi.”
Rwanyange Rene Anthere












































































































































































