Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

U Rwanda mu itsinda rya gatatu mu gushaka tike y’igikombe cy’Isi

Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, ikomeje kudashimisha abanyarwanda ku bijyanye n’imikino yitabira. Rugiye kongera kwitabira gushakisha umwanya wo guhatanira imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi.

Imikino yo guhatanira umwanya wo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi igiye gutangira gukinwa muri iyi minsi. Ibihugu bitandukanye byo ku migabane yo hirya no hino ku isi, byatangiye gushyirwa mu matsinda, kugira ngo bihatanire iyo tike.

Mu bihugu bya Afurika rero bihuriye muri CAF, byashyizwe mu matsinda, maze u Rwanda rwisanga mu itsinda rya gatatu riyobowe n’igihugu cya Nijeriya.

N’ubwo bwose muri iyi minsi ikipe y’igihugu ya Nijeriya y’umupira w’amaguru (Super Eagles), imaze iminsi ititwara neza, ni ikipe itoroshye na gato.

Iri tsinda kandi ririmo andi makipe akomeye nka Afurika y’epfo, yakomeje kugaragaza ko ikomeye, riri mo kandi ikipe y’gihugu ya Benin; iya Zimbabwe; iy’u Rwanda n’iya Lesotho.

Ubwo ikipe ya APR FC yemeye kugarura abakinnyi b’abanyamahanga wenda bizazamura urwego rwa shampiyona bigatuma abakinnyi b’abanyarwanda nabo bongera ubushobozi.

Abanyarwanda ntibiteguye kubona ikipey’igihugu Amavubi mu mikino ya nyuma y’igikome cy’isi.

Ibyo ni bimwe mu byo abakunzi b’umupira w’amaguru bahurizaho.

Twibutse ko Afurika izahagararirwa n’ibihugu icyenda, bishobora kuba icumi mu gihe igihugu cya Afurika cyatsinda imikino ya barrage.

Bimenyimana Jérémie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities