Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ubufatanye buzafasha Abanyagatsibo guteza imbere akarere kabo

Abanyagatsibo bahuje urugwiro nyuma y'umuganda (Ifoto/Panorama)

Gufatanya buri wese atanga icyo afite bagahuza imbaraga ni byo bizafasha Abanyagatsibo bakorera hanze y’akarere cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, gushora imari mu karere kabo, cyane cyane ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi.

Ni ku wa 23 Werurwe 2019, ubwo Ihuriro ry’abanyagatsibo bakorera hanze y’akarere kabo, rizwi ku izina rya “Gatsibo Brothers and Sisters Community”, bahuriye mu muganda ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro, bifatanya n’abayobozi n’abakozi b’akarere ndetse n’abatuye hafi yaho mu muganda wo gukora isuku mu rwibutso.

Mu biganiro byatangiwe aho nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yashimiye abibumbiye muri Gatsibo Brothers and Sisters Commity kuba bafashe umwanya wabo bakaza kwifatanya n’abanyagatsibo mu bikorwa bitegura Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, anabibutsa ko akarere gakeneye imbaraga zabo n’ubwo baba bafite inshingano nyinshi, abasaba nk’uko bitabiriye umuganda, kuzaza ari benshi kwifatanya n’abandi banyagatsibo, ku wa 11 Mata, kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi.

Depite Keremera Francis, yavuze ko gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bidakwiye kuba ku munsi wo kwibuka gusa ahubwo bigombye gushyirwamo imbaraga mu minsi ijana yo kwibuka kuko bahorana ibikomere..

Yashimye kuba Akarere ka Gatsibo karatangiye gukusanya no kwandika amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri ako karere ariko kandi yanagarutse ku kuba Intara y’Iburasirazuba irangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko mu gihe cyo kwibuka hagaragaye ubwitabire buri hasi ugereranyije n’izindi ntara ariko bigaterwa ahanini n’uko hatuwe n’abimukira benshi baturuka mu hirya no hino mu gihugu.

Agira ati “Mu gihe nk’iki tugiye kwinjiramo ni igihe gikomereye cyane abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bakeneye ababafata mu mugongo, kandi mugasabwa kwitabira muri benshi ibiganiro bizatangwa, ku buryo mutazongera kugaragara ku isonga mu batabyitabira.”

Abanyagatsibo bagize ubusabane

Uyu muganda udasanzwe wateguwe n’abagize Gatsibo Brothers and Sisters Community, wasojwe haba ubusabane n’ibiganiro byahuje abagize ihuriro n’abayobozi ndetse n’abakozi b’Akarere ka Gatsibo, ibiganiro byibanze cyane ku iterambere ry’Akarere kabo no kureba ikerekezo k’Ihuriro.

Bizimana Albert Kazungu, yishimye kuba ihuriro ryaragiyeho kuko byarushijeho kumurema no kurushaho gukunda akarere k’iwabo. Anavuga ko abagize Ihuriro bababaye hafi bikomeye ubwo umubyeyi wabo yitabaga Imana ari muri Amerika, ariko babanye na bo muri urwo rugendo rutari rworoshye.

Dr Nyirinkwaya Jean Chrysostome, umwe mu bagize ihuriro ufite n’ibikorwa muri Gatsibo ku kiyaga cya Muhazi, yavuze ko gufatanya buri wese atanga icyo afite aribyo byatumya hashyirwa ibikorwa bihamye. Ati “Njye narimfite ubutaka nshaka mugenzi wanjye akora ibindi twese turafatanya kandi ibikorwa biracyakomeza. Natwe dufatanyije ntacyo tutageraho.”

Gapira Aloys wahoze ayobora Ihuriro yagaraje bimwe mu bikorwa byabaranze mu rugendo bamazemo imyaka itatu, birimo gufashanya, gutabarana no gusurana hagati yabo, hakabamo kandi n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye bari mu karere buri wese yitanze uko ashoboye. Mu bikorwa bikomeye yagaragaje harimo kuba bararemeye abatishoboye barokotse Jenoside bagera kuri 14 baboroza inka 14, ubu zimwe zigeze igihe cyo kwiturwa, ndetse banubakiye umwe muri bo inzu; ibikorwa byose byatwaye amafaranga saga miliyoni cumi n’imwe.

Nyiraneza Speciose, Umuyobozi wa Gatsibo Brothers and Sisters Community, ashima intambwe Ihuriro rimaze gutera binyuze mu bufatanye, kuko ritashingwa buri wese yakoraga icyo ashoboye ariko kwishyirahamwe byatumye bagira ibikorwa bifatika kandi bigikomeje mu rwego rwo guteza imbere Akarere ka Gatsibo.

Mu bikorwa biteganyijwe mu minsi ya vuba harimo kugira uruhare ku ireme ry’uburezi aho Ihuriro ryemeye kugura intebe z’abanyeshuri zigera ku 150 kandi inka ziziturwa zikaremerwa abandi batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu nteko rusange y’Ihuriro iteganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga 2019 ni bwo biyemeje kuzanoza neza ikerekezo k’Ihuriro, aho bazashyira imbaraga mu bumwe bw’abarigize ndetse n’abanyagatsibo muri rusange.

Akarere ka Gatsibo gafite ahantu henshi hakorwamo ishoramari rishingiye ku bukerarugendo cyane cyane ku kiyaga cya Muhazi, kandi akarere kijeje abagize ihuriro babishaka kuzabibafashamo.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside igera ku 14,865 (Ifoto/Panorama)

Urubyiruko rwo mu karere ka Gatsibo rwifatanyije mu muganda n’abanyagatsibo bakorera hanze y’akarere (Ifoto/Panorama)

Abahagarariye ingabo na Polisi na bo bifatanyije mu muganda n’abanyagatsibo bakorera hanze y’akarere (Ifoto/Panorama)

Depite Karemera Francis na we ukomoka mu karere ka Gatsibo yifatanyije n’abandi mu muganda (Ifoto/Panorama)

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana, yashimiye abakorera hanze y’akarere kuba bafata umwanya bakizirikana iwabo (Ifoto/Panorama)

Nyiraneza Speciose, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyagatsibo bakorera hanze y’akarere (Ifoto/Panorama)

Nyuma y’umuganda, abawitabiriye bahuje urugwiro bacinya akadiho (Ifoto/Panorama)

Nyuma y’umuganda, abawitabiriye bahuje urugwiro bacinya akadiho (Ifoto/Panorama)

Nyuma y’umuganda abawitabiriye bakurikiranye ibiganiro (Ifoto/Panorama)

Nyuma y’umuganda, abanyagatsibo bakorera hanze y’akarere bahuriye mu busabane n’abayobozi n’abakozi b’akarere ka Gatsibo (Ifoto/Panorama)

Nyuma y’umuganda, abanyagatsibo bakorera hanze y’akarere bahuriye mu busabane n’abayobozi n’abakozi b’akarere ka Gatsibo (Ifoto/Panorama)

Nyuma y’umuganda, abanyagatsibo bakorera hanze y’akarere bahuriye mu busabane n’abayobozi n’abakozi b’akarere ka Gatsibo (Ifoto/Panorama)

Nyuma y’umuganda, abanyagatsibo bakorera hanze y’akarere bahuriye mu busabane n’abayobozi n’abakozi b’akarere ka Gatsibo (Ifoto/Panorama)

Nyuma y’umuganda, abanyagatsibo bakorera hanze y’akarere bahuriye mu busabane n’abayobozi n’abakozi b’akarere ka Gatsibo (Ifoto/Panorama)

Munezero Jeanne d’Arc

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities