Mu gihe nk’iki buri muntu agira icyo atekereza, akagira icyo yibaza cyangwa abaza abandi; akagira icyo akora cyangwa akorera abandi.
Mu bihe tugezemo by’ikoranabuhanga, hari byinshi abatoya batazi, hari ibyataye agaciro hari n’ibyibagiranye burundu bitazagaruka nubwo n’ubundi ntakidapfa ntakidahinduka muri iy’Isi nk’uko Charlie Chaplin yagize ati: “Nothing is permanent in this wicked world not even our troubles”.
Imyaka 26 ishize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ibaye, jye nibuka nkanibaza byinshi byabaye mu Rwanda muri rusange; ku bishwe nuko bishwe, abishe nuko bishe, icyo bamwe bazize n’icyo babajijije; icyo se abishe bungutse bikanyobera nkumirwa.
Nyuma y’ iyi myaka yose nitegereza “TELEFONE nkibuka. Mu kwibuka umuntu ababazwa n’ibyamubayeho, ibyabaye kube n’abandi akunda cyangwa yakundaga.
Muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nahamagaye umuvandimwe mukuru wanjye Loti BIZIMANA inshuro 26 zose ntiyitaba, kuko bari bamaze kumwica n’umuryango we.
Muri icyo gihe kandi nahamagaye mushiki wanjye Ellen Nyirahabimana inshuro 12 ntiyitaba, kuko na we n’umuryango bari babatsembye.
Nahamagaye marume Ngagi Justin, muramu wanjye Sasaba Raphael n’abandi benshi ngo numve aho bari ndinda ngera i Kigali.
Kugeza none ibaye imyaka 26 bataranyitaba kandi nzi neza ko batazanyitaba kuko babishe, nubwo izo nomero na n’ubu mu mutwe no mu mibereho yanjye zigikomeza guhamagara.
Iyi nkenya ya virusi korona, yaje nyuma y’imyaka 26 mpamagaye izo telefone yanyibukije byinshi bintera kwibaza iby’Isi, nsanga ari amabanga azwi gusa n’Uwiteka!
Ikintu kigaruka cyane mu kwirinda iki cyorezo ni ukutegerana ndetse no gukaraba neza n’isabune; bikanyibutsa umuntu witwaga PIRATO ngo akaraba kugira ngo atabarwaho amaraso y’inzirakarengane.
Ibi n’ibindi byinshi tubona, twumva ndetse duhura na byo mu buzima, byagombye kujya bitubera amasomo akomeye mu gutegura imyumvire, imikorere, imibanire yacu nk’abantu, ikanatwigisha kubara iminsi yo kubaho kwacu.
Nyamwanga kumva ntiyanze kubona, Inararibonye irebera abatarabona ikabereka imanga n’umwonga utari nyacyonga uhuma n’udahuma.
Mbifurije kwibuka, kwihangana, mukarabe mwirinde Koronavirusi n’ikindi cyose cyanduza imibiri n’imitima kandi mugume mu ngo zanyu no mu nzu y’Uwiteka, kugira ngo muramire mu gihugu cyanyu Imana yabahaye.
Ntabwo umugani w’ikinyarwanda ugira uti “ibihe biha ibindi ” ari uwo kwirengagiza, kuko bucyana ayandi. Abanyarwanda bagomba kwigira ku mateka yabo n’ay’Isi, bakarushaho gusesengura no kumenya kubana neza, gusenyera umugozi umwe mu gihe cyose bari kuri iy’Isi ya Rurema na Gihanga.
Uwaba imfura ntiyabeshwaho no kuraguza cyangwa ngo yishinge inyiturano y’Isi n’umwana w’umuntu, kuko k’umugani wa mwene mama akaba na mwene data “NTAMUNOZA!”
Mu buzima haba kurama, hakaba umunyurwa, hakaba menshi ariko uwaba impfura yakunda kubana n’abandi, akubaka no kubahiriza amahoro ntabangamire abe cyangwa aba rubanda.
Prof. Pacifique Malonga
Umwanditsi n’Umunyamakuru













































































































































































