Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ubukungu bw’Igihugu buracyadindizwa n’abanyereza imisoro mu bucuruzi butemewe

Bizimana Ruganintwari Pascal, Komiseri mukuru wa RRA

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyo ku wa 12 Gashyantare 2019; Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko cyageze ku ntego cyihaye mu gukusanya imisoro n’amahoro mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2018-19 (kuva muri Nyakanga-Ukuboza 2018), imbogamizi zikiriho zikaba ziri ku banyereza imisoro mu bucuruzi butemewe n’abadasora uko bikwiye.

Bizimana Ruganintwari Pascal, Komiseri mukuru wa RRA yavuze ko Igihugu kigeze kuri 58 ku ijana mu kwihaza ku ngengo y’imari, intego ikaba ari ukwihaza 100 ku ijana uko abasora bazarushaho kumenya akamaro ko gusora.

Gusa ngo haracyari bake bakomeje gukora ubucuruzi butemewe ari nabo usanga banyereza imisoro ya Leta.

Ati “Abantu batarebye neza abo bantu bashobora gusubiza igihugu inyuma, ariko dushyize imbaraga mu bufatanye n’izindi nzego ngo bahashywe.”

Intego zagezweho mu gukusanya imisoro

Amafaranga agera kuri miliyari 666 y’amanyarwanda niyo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyakusanyije, aturutse mw’iyakirwa ry’imisoro n’andi akomoka muri serivisi zihabwa abaturage zitari imisoro. Ku ntego cyari cyihaye ya miliyari 660.4 hakaba hararenzeho asaga miliyari eshanu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Kurenga iyi ntego ngo byatewe n’ingamba icyi Kigo cyashyizeho zijyanye no gutanga umusoro nk’uko byasobanuwe na Komiseri mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwari Pascal.

Yagize ati “Twagiye dushyiraho ingamba zijyanye no gutanga umusoro, izamuka ry’ubukungu bw’Igihugu ndetse n’umusaruro mwiza mu by’ubuhinzi; bikaba ari nabyo ahanini byadufashije kugera ndetse no kurenga ku ntego twari twarihaye.”

Yongeyeho ko impamvu nyamukuru yateye ukugenda neza kw’iyakirwa ry’imisoro muri ayo mezi 6, ari izamuka ry’ubukungu ndetse n’imyumvire y’abasora irushaho kuzamuka mu bijyanye no kwibwiriza gusora. RRA ikaba yishimira uburyo ikomeje gutanga umusanzu ku misoro Igihugu kibona.

Umusaruro ku misoro kandi ngo wari kuzamuka kurushaho iyo agaciro k’ibitumizwa mu mahanga kaba karazamutse ku gipimo cyari giteganyijwe cya 16.3 ku ijana; ariko aka gaciro kari ku gipimo cya 12.4 ku ijana kuva muri Nyakanga kugera mu kwezi k’Ukuboza 2018.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyagaruje amafaranga angana na miliyari 20 mu kwishyuza abantu bari babafitiye amadeni y’imisoro, ingamba zikaba zikomeje ngo hagaruzwe ayo mafaranga ya Leta.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities