Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ubutumwa bwa Polisi: Twizihize iminsi mikuru twirinda impanuka zo mu muhanda

CP Kabera John Bosco, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda (Ifoto/Ububiko)

Turi mu kwezi kurangwa n’iminsi mikuru ikomeye aho tariki ya mbere Mutarama, abantu baba bishimira ko barangije umwaka batangiye undi, ku bakiristu habamo n’umunsi bizihiza ivuka rya Yezu cyangwa Yesu (Noheli) tariki ya 25 Ukuboza.

Iyi minsi yombi usanga abaturarwanda ndetse hafi isi yose bayizihiza cyane mu buryo budasanzwe aho imiryango cyangwa abantu ku giti cyabo bahura bagakora ibirori. Muri iyi minsi kandi hanakorwa ingendo nyinshi abantu bajya cyangwa bava gusangira n’imiryango yabo cyangwa n’inshuti zabo.

Ni muri urwo rwego byakunze kugaragara ko muri iyi minsi mikuru impanuka zo mu muhanda zijya ziyongera bitewe no kwishima cyane ndetse hakaba ubwo abantu bagira uburangare bukabije, kugenda bavugira kuri telefoni batwaye ibinyabiziga cyangwa barimo gukoresha umuhanda mu buryo budakwiye, umuvuduko ukabije, hari n’abatwara ibinyabizga banyoye ibisindisha. Ibi byose biri mu bituma haba impanuka kuburyo abantu bahaburira ubuzima ibyari ibyishimo bigahinduka amarira ndetse n’ibikorwa remezo bikangirika.

Tariki ya 04 Ukuboza uyu mwaka ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ubufatanye bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda binyuze muri gahunda ya  Gerayo Amaho, ubufatanye  hagati ya Polisi y’u Rwanda na Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda Airtel-Rwanda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yakanguriye abantu kuzitwararika cyane mu minsi mikuru isoza umwaka bakirinda ikintu cyose cyateza impanuka zo mu muhanda. Yavuze ko iyi minsi ari umwihariko kuko mu bihe byatambutse hakunze kujya hagaragara impanuka nyinshi.

Yagize ati: “Duhora dukangurira abaturarwanda kwirinda impanuka ariko muri iyi minsi  mikuru ni umwihariko, mwishime ariko mwitwara neza mwirinda icyateza impanuka. Muzirinde gutwara mwanyoye inzoga zirenze ibimpimo cyangwa ngo abantu barangarire ku matelefoni barimo gukoresha umuhanda.”

Yakomeje avuga ko izi mpanuka nubwo ziba, nyamara inyinshi zakwirindwa, bigashoboka habayeho guhindura imyumvire ku bakoresha umuhanda.

Muri uku kwezi gusoza umwaka usanga Polisi y’u Rwanda yafashe ingambi zihariye mu kurwanya impanuka zo mu muhanda cyane binyuze mu bukangurambaga buhabwa abaturage binyuze mu itangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye, nk’uko bisanzwe hakanabaho ibihano ku barenze ku mategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda.

Iyi minsi mikuru isoza umwaka wa 2019 ibaye mu gihe Polisi y’u Rwanda iri mu bukangurambaga buzamara ibyumweru 52 bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, ubukangurambaga bwiswe Gerayo Amahoro.

Ni ubukangurambaga bugezwa ku byiciro bitandukanye by’abakoresha umuhanda yaba abatwara ibinyabiziga, abagenzi bifashisha ibinyabiziga mu gendo zabo ndetse n’ abanyamaguru.

Ni ubukangurambaga bumaze kugaragaza umusaruro kuko kuva bwatangira tariki ya 13 Gicurasi impanuka zo mu muhanda zagabanutse ku gipimo cya 27 ku ijana, ugereranyije no mu myaka yatambutse hataratangira ubu bukangurambaga.

Umwaka ushize wa 2018 habarurwaga impanuka zigera ku bihumbi bitanu, zahitanye ubuzima bw’abantu bagera kuri 700, abagera ku bihumbi bibiri (2000) bazikomerekeyemo bikabije. Abatwara za Moto, amagare ndetse n’abanyamaguru nibo zibasiye cyane mu bantu bazize impanuka zo mu muhanda.

Muri uwo mwaka kandi impanuka zo mu muhanda zangije ibikorwa remezo birenga ibihumbi bitatu (3000) byatwaye akayabo kangana n’indishyi z’amafaranga y’u Rwanda Miliyari 20.

Muri ibihe bisoza umwaka abantu cyane cyane abatwara ibinyabiziga  barakangurirwa  gutwara mu rugero, bakagabanya umuvuduko ku modoka zidafite utugabanyamuvuduko, kwirinda gukoresha telefoni batwaye, kwirinda gutwara batameze neza cyane cyane umunaniro.

Nta byishimo wagira igihe cyose iminsi mikuru yasiga uri mu bitaro urembye cyangwa wabuze abawe biturutse ku mpanuka zo mu muhanda, niyo mpamvu buri muturarwanda wese asabwa kwita ku mutekano wo mu muhanda kuko aribyo nshingiro y’ibyishimo muri iyi minsi mikuru.

Abakoresha umuhanda bose bahurije hamwe imbaraga n’izindi nzego mu kurwanya impanuka zo mu muhanda nka Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo muri gahunda ya Gerayo Amahoro nta kabuza iminsi mikuru yarangira mu mahoro.  Kandi ntibibe ibyo mu minsi mikuru gusa ahubwo bikaba umuco n’amahitamo y’abanyarwanda.

Polisi y’u Rwanda ikangurira Abanyarwanda kwifashisha iyi mirongo ya telefoni igihe cyose hari ikibazo kijyanye n’umutekano wo mu muhanda bahuye na cyo. Iyo mirongo ni: 113, 112, 0788311110.

Ubutumwa bwatanzwe na Polisi y’Igihugu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities