Abashyigikiye umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Kizza Besigye, baravuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bwe buri kugenda bwangirika uko iminsi igenda ishira.
Besigye amaze igihe kirenga umwaka afungiwe muri gereza, umugore we Winnie Byanyima avuga ko ubuzima bwe bukomeje kugenda buba bubi cyane.
Yagize ati: “Uko iminsi ishira, ubuzima bwe buragenda bugabanuka. General Muhoozi Kainerugaba akomeje kumutera ubwoba amubwira ko azapfa vuba. Ibyo bigaragaza neza umugambi bafite. Kumufungira muri gereza no kumwima ingwate biri mu mugambi wo kumwica.”
Mu Ugushyingo 2024, Besigye yashimuswe n’abantu bitwaje intwaro mu mujyi wa Nairobi, mbere yo kugaragara nyuma y’iminsi mike agejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare.
Umunyamategeko we, Martha Karua, avuga ko umukiriya we ari guhura n’akarengane, aho yavuze ko gutinda gutangiza urubanza rwa Besigye na Obeid Lutale bidaturuka ku ruhande rw’ubwunganizi, ahubwo biterwa n’ubushinjacyaha.
Yongeyeho ko bahangayikishijwe n’ubuzima bwa Besigye, kuko bigaragara ko atangiye kugira intege nke kandi akarwara kenshi muri iyi gereza afungiwemo. Avuga ko batamenya icyahindutse mu buzima bwo muri gereza, ariko ngo uko bigaragara biri kumwangiriza ubuzima.
Besigye amaze kwangirwa ingwate inshuro nyinshi zibijyanye n’uko yakwivuza, mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ibyo aregwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bifite ishingiro rya politiki.
Ku wa mbere, abamushyigikiye bateraniye hamwe mu muri Cathedral ya Rubaga i Kampala basengera ko arekurwa, basaba ubuyobozi ko bwamurekura. Ubu akaba amaze umwaka n’amezi atatu muri gereza.














































































































































































