Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Umugambi w’ihirikwa ry’ubutegetsi mu Burundi, intege nke z’ubutasi

Nyuma y’aho Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye atangaje ko harimo abashaka kumuhirika ku butegetsi ariko akirinda kugira uwo atunga agatoki benshi batangiye kubyibazaho.

Iyi ntero ivuga ko harimo gutegurwa Coup-d’Etat yashimangiye mu mbwirwaruhame Ndayishimiye yatanze i Gitega ubwo hatangizwaga ku mugaragaro umwaka w’ubucamanza 2022-2023.

Me. Ndubizi Anaclet ni umunyamategeko ndetse n’umunyapolitiki w’umurundi uri mu Buholandi. Avuga ko ibi byatangajwe na Perezida Ndayishimiye ko hari umuntu cyangwa agatsiko k’abantu bafite umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.

Perezida Ndayishimiye yasimbuye ku butegetsi nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza na we wahatswe guhirikwa ku butegetsi mu 2015 nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yatumye benshi bapfa abandi bagahunga igihugu.

Ni iki bihatse?

Mu kiganiro na Panorama.rw, Ndubizi yavuze ko “ku ikubitiro bigaragaza intege nke z’inzego z’ubutasi z’u Burundi, kuko zifite amakuru y’ukuri atarimo ububeshyi. Ntihabura abantu batabwa muri yombi ngo babiryozwe, kuko kugerageza guhiraka umukuru w’igihugu bihanwa n’amategeko”.

Ku ruhande rumwe, Ndubizi asanga iyi mvugo ya Perezida Ndayishimiye ivuga ko hari abantu bagamije kumuhirika, yuzuye imigani ariko ishingiye ku mateka ya politiki y’u Burundi kuva no ku ngoma ya cyami; aho umwami Mwezi Gisabo yagabiye Maconco igice cy’igihugu , amuha umugore n’inka ariko birangira amugambaniye, usibye ko mu nyuma umwami yaje kwigaruka uwo Maconco.

Ndubizi akomeza avuga uburyo Perezida Ndayishimiye yigereranya na Mwezi Gisabo watsinze, ni ukuvuga ko bizarangira na we atsinze Gen. Guillaume Bunyoni.

Uyu munyapolitike asanga mu mbwirwaruhame rya Ndayishimiye yagumye mu muco wa kera w’abarundi, uzwiho gukoresha imigani; aho abumva bagomba ubwabo gukoresha ubwenge kugira ngo bumve.

Amateka ya politike y’u Burundi yerekana ko iki gihugu kiri mu bya mbere muri Afurika byagiye bivugwamo kenshi ihirikwa ry’ubutegetsi kuva cyabona ubwigenge tariki ya 1 Nyakanga 1962, bitewe n’imbaraga zidasanzwe abasirikare bakuru bifitemo.

Lt. Gen. Micombero yahiritse ku butegetsi umwami Ntare V, Col. Bagaza na we ahirika Micombero, nyuma Bagaza na we ahirikwa na Major. Buyoya ariko nanone Buyoya amaze gutsindwa na Melchior Ndadaye mu matora ahitamo kumuhirika atanga n’itegeko ryo kumwica, nk’uko bivugwa.

Gaston Rwaka

1 Comment

1 Comment

  1. Ras Banamungu

    September 7, 2022 at 09:11

    Bashobora nokuba, ibyo ataribyo bari bagambiriye, ariko isanzure rikabigaragaza. Burya isanzure rihorana byinshi byo kudusangiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities