Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umuhanzi mpuzamahanga NZIZA Désiré ari mu Rwanda

Ntibikiri ibyo gukekeranya, igihange mu muziki w’ikirundi NZIZA Désiré uzwi ku izina Grand Sapeur toujours propre et chic  yagarutse muri Afurika nyuma y’imyaka 12 abarizwa muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, muri Leta ya Texas i Dallas.

Mu cyumweru kimwe gusa amaze mu Rwanda  NZIZA Désiré, aganira n’ibinyamakuru bitandukanye ndetse n’abakunzi be, bigaragara ko yageze i Kigali akumbuwe cyane, kuko bamusaba gukoresha ibitaramo bikabangamirwa no kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVI-19.

Tubamenyeshe ko NZIZA Desire akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yagaragaje ibyishimo byinshi byo kongera gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Azanywe no gukomeza ibikorwa bye by’umuziki, akongerao no gutsura umubano ndetse n’imikorere n’imikoranire hagati ye n’abanyamuziki bakomeye bo mu Rwanda n’abo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati.

Asoje uruzinduko mu Rwanda, Nziza Désiré azahita yerekeza mu gihugu cye cy’amavuko, ubwo azahita akora ubukwe n’umwe mu bakobwa beza mu Burundi “Miss Burundi”.

NZIZA Désiré uzwi ku izina Grand Sapeur toujours propre et chic ni umwe mu bateje imbere umuziki w’injyana ndundi mu myaka ishize yongeraho no kumenyekanisha igihugu cy’u Burundi mu mahanga, abinyujije mu ndirimbo.

Nziza Desire yamenyekanye cyane  mu ndirimbo ye Kula kulipa, n’indi Umurwayi wa SIDA ari nay o yamuhaye amahirwe yo kujya muri Letra Zunze ubumwe za Amerika, kuririmba mu iserukiramuco “Festival” yahuriyemo n’abandi baririmbyi bavuye hirya no hino ku Isi.

Mbere y’uko ajya mu mahanga, Nziza Desire yari amaze kubyarana umwana w’umukobwa n’umuririmbyikazi w’Umurundi Natacha la Number Labamba, uwo mwana bamwise NZIZA Leila, ubu afite imyaka 12 y’amavuko. Amuherka akivuka agiye kugira amahirwe yo kongera ku mubona.

Impano azaniye umwana we ni uko Nziza Desire agiye gushinga Studio itunganya umuziki, akazayita izina ry’umukobwa we “Leila’s Production”. Iyo studio izaba ari iya kabiri kuko Nziza Desire yari asanzwe afite indi i Dallas nay o yitwa “Leilas Production, iy’i Burundi ikaza isa n’ishami ryayo.

Nziza Desire akaba ahaye ikaze abantu bose bumva bifitemo impano yo kuririmba, akazajya abafasha gutunganya indirimbo zabo binyuze muri Leila’s Production. Umuririmbyi wese w’Umurundi cyangwa Umunyarwanda uzashobora kugera i Dallas na we akaba ahawe ikaze muri Leila’s Production.

Nziza Desire afite ubwenegihugu bubiri, kuko nyuma yo kuba Umurundi ubu ni n’Umunyamerika, ndetse n’umukobwa we Nziza Leila akaba yaramaze kubuhabwa abukesha se.

Nziza Desire tumuhaye ikaze. Karibu! Soyez les bienvenus! Welcome!

Iwanyu ni iwanyu, hazahora ari iwanyu. Ntaharuta iwanyu!

Martin Kelly

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities