Mu nyurabwenge ikubiye mu ndirimbo z’umuhanzi Samora Machel Sharangabo (SMS) huzuyemo amagambo aganisha mu gukangurira urubyiruko gukunda igihugu no kuririmba ku nsanganyamatsiko zuzuye ubupfura n’ubutwari.
Agendeye ku mateka y’u Rwanda, Sharangabo Samorah Machel bakunze kwita SMS asanga inganzo igira isoko, kuko umuhanzi ari umusizi. Ibyo rero bigatuma aririmba ibyo yasigiwe ndetse akanagira n’umuhate wo kuzasiga umurage mwiza.
Aganira na Panorama, yagize ati “Twebwe turi Inkotanyi kuko nizo dukomokaho. Birumvikana ko umuco wacu ugomba kuturanga aho ndavuga kwiyubaha no kubaha abandi. Ntabwo rero amagambo usanga mu ndirimbo zacu agomba kuvuguruza ibyo twigishijwe, ahubwo tugomba kubishimangira.”
Yakomeje avuga ko aterwa amakenga n’imvugo zitandukanye abantu bakoresha bagamije kuzura inabi no kubiba urwango mu banyarwanda ndetse n’abandi bantu bakabyigana badasesenguye ubusobanura bw’ ibyo bavuga ngo bigezweho.
Ati “Ni byiza kuzana udushya mu rurimi rwacu, ariko twitondera byinshi nko kuvuga GUTWIKA, AKINYUMA, AKIMBERE n’ibindi bishobora kuzanwa n’umwanzi ku bw’inyungu ze zo gusenya ubundi injiji zikamuyoboka; ariko we afite icyo agambiriye ahubwo ndifuza ko dukoresha amagambo y’ubutwari nka TURWIMANE, kuko hari aba bashaka kurutwambura kandi abo ntibakoresha imbunda zikomeye ahubwo bifuza kwifatira urubyiruko bakarwica mu mutwe.”
“Songa”, “Hobe Rwanda”, “Force Yetu”, “Muri Isonga”, “Kunda Ugukunda” ni zimwe mu ndirimbo za Samora Machel Sharangabo yakoze mu myaka ikurikirana kuva 2019 kugeza mu 2022.
Gaston Rwaka













































































































































































