Umukino wa kimwe cya kabiri w’irushanwa rya League Cup wari uteganyijwe hagati y’ikipe ya Arsenal na Liverpool wasubitswe kubera ikibazo cy’ubwandu bwa COVID-19 bwibasiye ikipe ya Liverpool.
Ni umukino ikipe ya Arsenal yagombaga kwakira Liverpool kuri uyu wa kane tariki ya 6 Mutarama 2022, ariko uyu munsi ikipe ya Liverpool ikaza gusaba ko wasubikwa kubera bamwe mu bakinnyi bayo bamaze kwandura COVID-19.
Liverpool yagize iti “icyifuzo cy’ikipe cyo gusubika umukino cyakiriwe na EFL, bitewe n’ubwandu bwa COVID-19 bwagaragaye mu bakinnyi ndetse n’abatoza bacu. Ibi byatumye nta bakinnyi cyangwa abatoza bahagije dusigarana.”
Liverpool FC yakomeje ivuga ko umukino wimuriwe tariki ya 13 Mutarama 2022 naho uwo kwakira ukaba nyuma y’iminsi 7 gusa ndetse abafana bari baguze amatike ko bazahabwa ubutumwa bubamenyesha ko amatike yabo agifite agaciro.
Ibi bije nyuma yaho umutoza mukuru Jugen Kloop yari yasanzwemo iki cyorezo mbere y’umukino banganyijemo na Chelsea 2-2. Iyi kipe yari isigaye nta mutoza ifite kuko n’umwungije Pep Ljinders ibipimo byagaragaje ko yanduye.
Ni mu gihe kandi yari isigaranye ikibazo cy’abakinnyi kuko usibye abanduye, ba kizigenza bayo barimo Mouhamed Salah, Sadio Mane na Naby Keita bose bitabiriye ubutumire bw’ibihugu byabo mu gukina igikombe cy’Afurika.
Umupira w’amaguru w’u Bwongereza muri iyi minsi wugarijwe na COVID-19, kuko mu minsi mike ishize hamaze gusubikwa imikino myinshi kubera ubwandu burimo kuboneka mu batoza n’abakinnyi.
Nshungu Raoul













































































































































































