Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Umukino wahuzaga Rayon Sports na Bugesera FC wasubitswe

Panorama Sports

Umukino waberaga kuri Stade y’Akarere ka Bugesera wahuzaga ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports wasubitswe kubera impamvu z’umutekano muke.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, uyu mukino wari uwo ku munsi wa 28 wa Shampiyona y’u Rwanda, wahagaze ugeze ku munota wa 55 kubera imvururu zabaye mu bafana bitewe no kutishimira Penaliti yari ihawe ikipe ya Bugesera, yavuye mo igitego cya 2 cy’iyi kipe.

Abafana batangiye gutera amacupa mu kibuga, Polisi n’abayobozi ba Rayon Sports bajya guturisha abafana ba Rayon Sports ariko biba iby’ubusa. Ari na ko abafana babwiraga abakinnyi babo ngo nibave mu kibuga banaririmba bagira bati “Turabirambiwe, turabirambiwe…”

Nyuma y’iminota hafi 20 umukino uhagaze, Komiseri w’umukino yahise afata icyemezo cyo gusubika umukino.

Abakinnyi ba Rayon Sports ndetse n’abafana kuva mu minota ya mbere bari bagaragaje kutishimira ibyemezo by’umusifuzi Ngaboyisonga Patrick wari uyoboye uyu mukino.

Mbere y’uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports ibinyujije mu ibaruwa yari yasabye FERWAFA gukoresha ubushishozi mu guhitamo abasifuzi bazasifura uyu mukino, gusa FERWAFA yasubije ko igomba gutuza kuko aho imikino igeze bahazi, nta kipe yishyiriraho abasifuzi.

Ku rundi ruhande kuri Pele Stadium, ikipe ya APR FC yatsindaga Gorilla FC igitego 1-0, mu gihe nta kindi cyemezo cyari cyafatwa APR FC irarangiza iki cyumweru iri ku mwanya wa mbere n’amanota 2 imbere ya Rayon Sports yo ifite amanita 59.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities