Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umulisa Henriette yahawe ikaze muri RDRC

Umulisa Henriette, Umunyamabanga Mukuru wa RDRC, yiyemeje ubwitange mu nshingano nshya yahawe

Ku wa 24 Werurwe 2016, Abakomiseri n’abakozi ba Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), bakiranye ubwuzu Umulisa Henriette, Umunyamabanga Mukuru ubaye uwa mbere ushyizwe muri Komisiyo.

Umulisa Henriette, Umunyamabanga Mukuru wa RDRC, yiyemeje ubwitange mu nshingano nshya yahawe

Umulisa Henriette, Umunyamabanga Mukuru wa RDRC, yiyemeje ubwitange mu nshingano nshya yahawe

Umuyobozi wa RDRC, Sayinzoga Jean, yahaye ikaze Umunyamabanga Mukuru, Madamu Umulisa Henriette, amushimira abakozi asanze muri Komisiyo ko ari abanyamurava, kandi bakorana nk’itsinda rimwe.

“Iwacu buri muntu wese turakorana, iyo umuntu akeneye undi singomba ko hakoreshwa telefone gusa, ahubwo umusanga n’aho akorera, bituma dukomeza kurushaho kunoza imikorere. Tuguhaye ikaze muri Komisiyo, kandi tukwijeje ubufatanye burambye…”

Madamu Umulisa Henriette amaze guhabwa ikaze n’Umuyobozi wa Komisiyo, yafashe umwanya wo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wakomeje kumugirira icyizere; na we akaba atazamutenguha.

“Iyo Umukuru w’Igihugu akugiriye icyizere, ugomba kugaragaza utazamutenguha. Sinje ngo tujye mu magambo, ni ugukomeza ibikorwa. Tugomba gufatanya, kandi mbijeje imbaraga zanjye zose uko bishoboka. Tuzakorana nk’ikipe imwe…”

Akomeza avuga ko igikorwa cyo kumwakira kigaragaza indangaciro za Kinyarwanda ndetse n’urukundo, bimugaragariza ko bishimiye gukorana na we.

Yabagagarije ko yishimiye gukorana na bo kandi bazashyirahamwe bagakorana nk’ikipe, bakorera Abanyarwanda, bagahuza imbaraga zo guteza imbere igihugu, no gufasha abavuye ku rugerero kubasubiza mu buzima busanzwe bagafatanya n’abandi banyarwanda mu iterambere.

Hishimiwe amaraso mashya

Brig. Gen. Peter John Bagabo, Komiseri muri RDRC, by’umwihariko ushinzwe ibikorwa bya Komisiyo mu mujyi wa Kigali, yagize ati “Twishimiye amaraso mashya twungutse. Icyo nsaba abasanzwe mu kazi mumufashe kugira ngo inshingano yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare zikomeze zigende neza. Tuzakubera abafatanyabikorwa beza.”

Akomeza avuga ko ari akazi katoroshye ariko kakozwe neza n’ubwo ibyifuzwa byose bitaragerwaho. Asaba buri wese ko ibyo Leta ibifuzaho umunsi ku munsi na bo bagomba kubiha agaciro, kandi buri muntu wese akwiye kwibonamo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero.

Munyurangabo David, Komiseri muri RDRC, by’umwihariko ushinzwe ibikorwa bya Komisiyo mu ntara y’Amajyepfo, na we yashimiye Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo. “Izi ni imbaraga twungutse, Umunyamabanga Mukuru azadufasha muri byinshi; kandi kugira ngo imirimo yacu itere imbere kurushaho, buri wese icyo ashinzwe agomba kucyubahiriza, akagikorera igihe nyacyo kandi agakorana n’abandi.”

Nyamurangwa Fred, Komiseri wa RDRC, Ushinzwe ibikorwa bya Komisiyo mu ntara y’Iburasirazuba, yashimiye cyane Perezida wa Repubulika wabahaye umukozi w’umugore kandi ufite imbaraga. “Tuzafatanya na we kandi tumwizeza ko ikigo gifite abakozi beza, bakora neza. Abakozi namwe tubijeje ko Umunyamabanga Mukuru ari umunyamurava, twizeye ko umurava asanganywe uzakomeza, atazigera acika intege.”

Musoni Francis, Umuhuzabikorwa wa Gahunda yo Gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRP), kimwe n’abakomiseri yishimiye cyane kuba barabonye Umunyamabanga Mukuru w’umugore kandi ufite imbaraga, bityo Komisiyo ikaba ibonye imbaraga ziyongera ku zo bari basanganywe.

“Muje mu ikipe itsinda. Iyo hiyongereyeho izindi mbaraga, itsinda kurushaho. Ibyo twagezeho ni byinshi, ariko nanone ibyo twifuza kugeraho ni byinshi. Gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare si ikintu cyoroshye kuko habamo n’ibyihutirwa kandi ibikorwa na byo bigomba kuramba. Tubijeje ubufatanye kugira ngo turusheho kugera ku ntego twiyemeje.” Musoni Francis.

Si abakomiseri gusa, kuko abakozi ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, bishimiye Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo, bamugaragariza ko bazafatanya na we, nk’uko n’ubundi basanzwe bakora nk’ikipe imwe.

Umunyamabanga Mukuru wa RDRC, Umulisa Henriette, mbere y’uko ashyirwa muri Komisiyo yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, aho yagiye asoje manda muri Sena ya mbere. MIGEPROF isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ibihe byose wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Umulisa Henriette, afite impamyabushobozi ihanitse mu by’ubucuruzi (Commercial Engineering) yakuye mu Ishuri rikuru Gatolika ryigisha iby’ubucuruzi (Catholic Institute of High Commercial Studies), i Buruseli mu Bubiligi, mu 1993.

Sayinzoga Jean, Umuyobozi wa RDRC aha ijambo ry'ikaze Umulisa Henriette, Umunyamabanga Mukuru wa RDRC

Sayinzoga Jean, Umuyobozi wa RDRC aha ijambo ry’ikaze Umulisa Henriette, Umunyamabanga Mukuru wa RDRC

Abakozi ba RDRC bahaye ikaze Umunyamabanga Mukuru wa RDRC

7 Comments

7 Comments

  1. cruises from Sydney

    July 3, 2016 at 19:00

    Wow, awesome blog layout! How long have you been blogging for? you make blogging look easy. The overall look of your website is fantastic, as well as the content!. Thanks For Your article about sex.

  2. to read more

    June 29, 2016 at 14:17

    Fantastic article post. Really Cool.

  3. to read more

    June 27, 2016 at 19:21

    Utterly pent articles , thankyou for entropy.

  4. to read more

    June 27, 2016 at 16:27

    Your style is unique compared to other folks I have read stuff from. Thank you for posting when you ave got the opportunity, Guess I all just book mark this blog.

  5. for more information

    June 24, 2016 at 15:29

    I value the post. Cool.

  6. for more info

    June 7, 2016 at 06:26

    I truly appreciate this post.Really looking forward to read more. Really Great.

  7. big dildos

    May 23, 2016 at 20:38

    x9MMCD Woh I your articles , saved to bookmarks !.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities